Ku Mugabane w’u Burayi, abageze mu zabukuru bazongera kwemererwa gusohoka no kujya mu buzima busanzwe nibuza mu mpera z’uyu mwaka wa 2020, kubera icyorezo ya coronavirus nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ibihugu by’ u Burayi, Ursula Von Der Leyen.
Yagize ati “Mu gihe nta rukingo, tugomba kwirinda ko abakuze bakomeza guhura n’abantu bo hamze, cyane cyane abatuye mu nzu zibamo abakuze gusa (maison de retraite).
Yakomeje agira ati “Ndabizi ko bikomeye kandi kwishyira mu kato bitoroshye, ariko ni ikibazo cy’urupfu n’ubuzima, birasaba kwihangana no kubahiriza amabwiriza”.
Abana n’abakiri bato bo bazemererwa gusubira mu ngendo mbere y’abari mu zabukru ndetse n’abari bafite izindi ndwara.
Umuyobozi wa Komisiyo y’ibihugu by’ u Burayi yavuze kandi ko hari icyizere cy’uko urukingo ruri gukorerwa muri laboratwari z’i Burayi, ruzaboneka mu mpera z’umwaka.
Yasoje agira ati “Kugira ngo dukingire abantu benshi, ubu turi kuvugana n’inganda zifite ubushobozi bwo gukora imiti myinshi ku rwego rw’isi”.