U Burundi bwasabwe ibisobanuro ku bitero biherutse kwibasira u Rwanda

U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro ku bitero biherutse kwibasira Amajyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru.

U Rwanda kandi rwasabye Guverinoma y’u Burundi kugaragaza itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bagabye igitero muri Nyaruguru ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020.

Bimwe mu bikoresho abagabye icyo gitero bari bitwaje barabyambuwe

Bimwe mu bikoresho abagabye icyo gitero bari bitwaje barabyambuwe

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko zasubije inyuma abo barwanyi baturutse i Burundi, mu masaha y’igicuku bagaba igitero ku mudugudu uherereye mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru, ariko basanga Ingabo z’u Rwanda ziri maso, bane mu bagabye igitero bahasiga ubuzima, abandi batatu barafatwa.

Icyakurikiyeho ni uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku ruhande rw’u Rwanda yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku ruhande rw’u Burundi, ibaruwa isaba ibisobanuro kuri abo bantu bateye u Rwanda baturutse i Burundi.

Iyo baruwa kandi ivuga ko abagabye icyo gitero bahise bahungira i Burundi, u Rwanda rukaba rusaba u Burundi guta muri yombi abagabye icyo gitero no kubashyikiriza inkiko, cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo bisobanure ku byo bashinjwa, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yabitangarije ikinyamakuru KT Press.

Iyo baruwa ngo u Rwanda rwayoherere u Burundi ku wa Gatandatu uwo munsi ibitero bikimara kuba, ariko Guverinoma y’u Burundi ngo ntirasubiza.

Igisirikare cy’u Burundi giherutse gusohora itangazo gihakana icyo gitero.

Ku rundi ruhande ariko, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko Ingabo z’u Rwanda(RDF) zahanganye n’abo barwanyi babarirwaga mu ijana (100) mbere y’uko bakubitwa inshuro bagahunga berekeza i Burundi ku birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye i Gihisi, Komine Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda avuga ko bane muri abo barwanyi baguye aho bari bagabye igitero, abandi batatu barafatwa. Abo barwanyi bambuwe ibikoresho byabo birimo imbunda, amasasu, ibikoresho byabo by’itumanaho, ndetse n’ibiribwa byari bifunze mu dupaki byanditseho ko bitagurishwa kandi ko ari ibigenewe Ingabo z’u Burundi (Force De Defense Nationale Du Burundi).


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.