U Bushinwa bwahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo kuvura #COVID19

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko yakiriye ibikoresho bitandukanye byo mu rwego rw’ubuvuzi byatanzwe na Leta y’u Bushinwa, bizafasha u Rwanda guhangana na Covid-19.

U Bushinwa bwahaye inkunga u Rwanda y

U Bushinwa bwahaye inkunga u Rwanda y’ibikoresho byo kurufasha guhangana na COVID-19

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa MINISANTE, amasezerano y’iyo nkunga yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ku ruhande rw’u Rwanda na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, kuri iki cyumweru tariki 26 Mata 2020.

Iyo nkunga igizwe n’ibikoresho byo gupima umuriro, imyenda y’abaganga bari mu buvuzi bw’icyo cyorezo, udupfukamunwa tw’abaganga n’ibikoresho byo gupfuka inkweto.

Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma na we aherutse guha inkunga u Rwanda y’ibikoresho na none byo gufasha igihugu gukomeza guhangana na Coronavirus, bigizwe n’ibyuma bipima umuriro 20,000, udupfukamunwa 100,000 n’imyenda y’abaganga inabapfuka isura 100,000.

Uretse u Rwanda, Jack Ma yageneye ibikoresho ibihugu bitandukanye byo ku isi byiganjemo ibifite abarwayi benshi ba Coronavirus nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Butaliyani n’ibindi mu rwego rwo kubifasha guhangana n’icyo cyorezo.

Kugeza ku cyumweru tariki 26 Mata 2020 mu Rwanda abanduye Coronavirus ni 191, muri bo 92 bakaba barayikize basubira mu ngo zabo, naho abakirimo kuvurwa bakaba ari 99, nk’uko bigaragara muri raporo ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) .

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.