U Bushinwa bwamenye ibanga ry’uko Afurika atari umugabane w’ibibazo – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yemeza ko kuba u Bushinwa bufitanye umubano na Afurika byerekanye ko buzi ibanga Afurika ibitse.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika irajwe ishinga no kongera umubano isanzwe ifitanye n

Perezida Kagame yavuze ko Afurika irajwe ishinga no kongera umubano isanzwe ifitanye n’u Bushinwa

Yabitangarije mu nama y’ihuriro rya 18 rihuza u Bushinwa na Afurika rigamije gusuzuma umubano hagati y’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika, rizwi nka “Forum on China–Africa Cooperation (FOCAC)”, ryatangiye i Beijing kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nzeri 2018.

Perezida Kagame avuga ko u Bushinwa bwubatse umubano ushingiye ku bufatanye no kubahana hagati yabwo na Afurika, ikimenyetso kigaragaza ko buzi neza amahirwe Afurika ishobora gutanga.

Yagize ati “Ibyo u Bushinwa bwakoze, byagaragaje ko bubona Afurika nk’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo. Ihuriro (bwashyizeho), muri iki gihe rimaze kuba moteri ikomeye izafasha Afurika kugera ku cyerekezo yihaye cya 2063 ndetse n’intego yo kugera ku iterambere rirambye.”

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nk

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nk’uhagarariye u Rwanda ndetse n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU)

Perezida Kagame yavuze ko akamaro k’u Bushinwa kuri Afurika kagaragara, iyo akaba ari yo mpamvu abagize AU bifuza ko ihuriro ryongererwa ubushobozi kugira ngo izo nyungu zikomeze ziyongere.

Yavuze ko ibyo iryo huriro rigamije bihuye neza n’ibyo abayobozi ba Afurika bifuza. Ibyo bikaba birimo guteza imbere inganda, guteza imbere ibikorwaremezo n’ubucuruzi, kurengera ibidukikije, ubuzima, ubuhahirane n’amahoro ndetse n’umutekano.

Iryo huriro ry’iminsi ibiri ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma 52, bose bakaba bigira hamwe uko ryakomeza gutanga inyungu u Bushinwa na Afurika bihuriyeho.

Umubano w

Umubano w’u Bushinwa na Afurika umaze imyaka 18 ugiyeho, aho buri mwaka impande zombi zihura zigasuzuma aho uhagaze

Ibihugu byose bya Afurika byari bihagarariwe

Ibihugu byose bya Afurika byari bihagarariwe

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.