Impanga ebyiri, umwe witwa Eileen na Eleanor Andrews bapfuye bakurikiranye nyuma yo kwandura icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).
Abo bakecuru babiri bavutse ari impanga bakaba bahoranaga, bakorana byose, none bapfuye bakurikiranye, bishwe na Coronavirus.
Eileen na Eleanor Andrews, bari bafite imyaka 66. Banduriye Coronavirus mu rugo rwabo bombi kuko babanaga ahitwa i South Wales mu Bwongereza.
Umuhungu wa Eleanor witwa Stuart Andrews,yavuze ko nyina ari we wabanje kugaragaza ibimenyetso, akaba yarapfuye ku itariki 29 Werurwe 2020.
Nyuma y’iminsi ine gusa, ni ukuvuga ku itariki 2 Mata 2020, impanga ye yitwa Eileen na we yarapfuye nyuma yo kujyanwa ku bitaro.
Gusa nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyaho i South Wales, izo mpanga zombi zari zisanganywe izindi ndwara zidakira.
Icyo gihe Stuart, umuhungu wa Eleanor yagize ati, “Turumva atari byo, bicyari ku ntangiriro, ariko biragenda birushaho gukomera umunsi ku wundi”.
Nyirarume wa Stuart witwa Phillip, ubu ufite imyaka 68, wabanye n’izo mpanga, na we ari mu bitaro nyuma y’uko bigaragaye ko yanduye COVID-19.
Stuart Andrews avuga kuri Nyirarume, yagize ati “Biteye ubwoba, yari umuntu ugikomeye, ukunda gukora cyane, ariko umurebye uko ameze ubu, watekereza ko ari undi muntu”.
Umugore wa Stuart Andrews witwa Janice, na we yavuze ku mubabaro afite, agira ati, “Twe turumva atari byo, turumva ari nka filimi iteye ubwoba tureba, cyangwa se tukaba turimo kurota inzozi mbi, nyuma umuntu akaba azaza akadukangura, ni uko turimo kwiyumva.”
Nubwo uwo muhungu ari mu gahinda ko kubura ababyeyi be, arabwira abantu ko bakwiriye kubahiriza amabwiriza ya Guverinoma yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kurwanya Coronavirus.
Yagize ati, “Uratekereza nk’ibyo ntibyambaho,ntibyangeraho, kuko ibintu nk’ibi ntawifuza ko byamubaho,ariko bibaho”.
Yongeyeho ati “Guma mu rugo, kuko ibi ni ibibazo bizanwa n’abantu bataba bagumye mu ngo zabo, ntibumve ibyo Guverinoma ivuga murabizi. Ntidushaka gutuma abantu banyura mu byo turimo kunyuramo ubu.”