U Bwongereza: Umwana umaze ibyumweru 6 avutse abaye uwa mbere muto wishwe na #COVID19

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Bwongereza (National Health Service – NHS) kiratangaza ko umwana wari umaze ibyumweru bitandatu (6)avutse, abaye umurwayi muto kurusha abandi uhitanywe n’icyo cyorezo, kuva cyagera muri icyo gihugu.


Icyo kigo kinemeza ko kugeza ubu, umurwayi wahitanywe n’icyorezo cya Coronavirus wari ukuze kurusha abandi mu Bwogereza hose, ari uwari ufite imyaka 103 y’amavuko.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020, umubare w’abo byemejwe ko bafashwe n’icyorezo cya Coronavirus mu Bwongereza ni abantu 211,364, abahitanywe na cyo ni 31,241, nk’uko bigaragara ku rubuga www.worldometers.info.

Hagati aho, raporo yakozwe n’Ikigo cy’ibarurishamibare cy’aho mu Bwongereza (National Statistics),igaragaza ko abirabura bafite ibyago byo kwicwa na Covid-19 byikubye kane(4) ugereranyije n’ab’uruhu rwera.

Gusa nubwo icyo kigo gitangaza ibyo, ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Shenzhen (Université de Shenzhen) mu Bushinwa, bugatangazwa mu kinyamakuru cyandika ku buvuzi (Revue médicale MedRxiv), bwagaragaje abandi bantu bihanganira Coronavirus.

Abo bashakashatsi batangaje ko abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa 0+ cyangwa 0- baba bafite ibyago bikeya byo kwandura Coronavirus.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Oxford (Oxford University), bwo bwagaragaje ko abagabo bafite ibyago byo kwicwa na Coronavirus byikubye kabiri ugereranyije n’abagore, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha urubuga www.metro.co.uk ibivuga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.