U Rwanda ku mwanya wa gatatu mu kugira imihanda myiza muri Afurika (Amafoto)

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje kuri Twitter ko u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite imihanda yujuje ubuziranenge muri Afurika, ku manota atanu (5.0), rukurikiye Afurika y’Epfo ya kabiri na yo ifite amanota 5.0, mu gihe Namibiya ya mbere yo ifite amanota 5.2.


Ni ibyagaragajwe na raporo yakozwe na ’Global Competitive Report Index’, igaragaza ibihugu 10 bya mbere muri Afurika mu kugira imihanda yujuje ubuziranenge.

Mu bindi bihugu biri ku myanya ya hafi harimo Ibirwa bya Maurice bifite amanota 4.7, Cote d’Ivoire ifite amanota 4.7, Morocco ifite 4.4, Kenya ifite amanaota 4.2, Botswana ifite amanota 4.1, Cap Vert ifite 4.1 na Senegal ifite 4.0.

Urutonde rwo muri 2019, rugaragaza ko ku isi yose, igihugu cya Singapore ari cyo kiza ku mwanya wa mbere mu kugira imihanda yujuje ubuziranenge, n’amanota 6.50, kigakurikirwa n’u Buholandi n’amanota 6.40, u Busuwisi n’amanota 6.30, Hong Kong n’amanota 6.10 ndetse n’u Buyapani n’amanota 6.10.

Ibihugu bitanu bya nyuma kuri urwo rutonde rwa 2019 ni Haiti ifite amanota 2.10, Yemen amanota 2.10, Madagascar 2.00, Mauritania 2.00 na Chad ifite amanota 1.90.

Reba amafoto y’imihanda y’u Rwanda:










































Amafoto: Plaisir Muzogeye

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.