U Rwanda na RDC baganiriye ku bufatanye mu kurandura indwara z’ibyorezo zirimo #COVID19

Itsinda ry’intumwa za Repubulika iharanira Demokarasi Congo (RDC) hamwe n’itsinda ry’abayobozi bahagarariye u Rwanda bahuriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020, baganira ku bufatanye mu kurandura indwara z’ibyorezo zirimo na COVID-19.


Itsinda ry’u Rwanda ryari ririmo Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya n’abandi bayobozi barimo abakuriye ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, naho ku ruhande rwa RDC itsinda ryari riyobowe na Minisitiri wungirije w’Umutekano na Minisitiri wungirije w’Ubuzima.

Minisitiri Ngamije avuga ko iyi nama igaragaza ubushake bw’abakuru b’ibihugu mu kurandura ibyorezo by’indwara. Avuga ko mu Rwanda hashyizweho ingamba zikomeye zo gukumira iki cyorezo ndetse zikaba zarakajijwe kuva ubwo habonekaga umurwayi wa mbere.


Akomeza avuga ko ingamba zashyizweho zatanze umusaruro kuko zatumye icyorezo kitagera ku bantu benshi, abarwayi bitabwaho barakira kandi n’ubu ibikorwa byo kugikumira birakomeje.

Dr Ngamije avuga ko COVID-19 hari icyo yasigiye Abanyarwanda nko kwishakamo ibisubizo nko gukora udupfukamunwa no gukora imashini itanga umwuka ku barembye.

U Rwanda kandi rwabashije kwita ku barwayi bagaragaye no gukurikirana abahuye na bo. Dr. Ngamije yasobanuye ko abarwayi benshi mu Rwanda ari abavuye hanze cyane cyane abatwara ibikamyo.


Icyakora avuga ko hagomba gukomeza ubuhahirane ku bihugu bihana imbibi n’u Rwanda harimo na RDC ariko bagafatanya gukumira iki cyorezo haba guhana amakuru, mu birebana n’ubuzima, mu gupima no gufashanya mu birebana no gupima covid-19 no gukumira ibindi byorezo.

Minisitiri wungirije w’Umutekano imbere mu gihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Innocent Bakole Walaka, avuga ko iki cyorezo cyakanguye Congo mu bwirinzi. Icyo cyorezo cyagaragaye cyane cyane mu Mujyi wa Kinshasa kibanda muri komini ya Gombe iyi ikaba ari izingiro ry’ubukungu bwa Kinshasa.


Ku birebana n’ingamba, avuga ko biyemeje gukumira ubwandu buvuye hanze, bafunga imipaka ariko bakemerera ibicuruzwa kwambuka kuko bakeneye ubuhahirane no gufashanya mu kurandura ibyorezo birimo COVID-19 na Ebola kandi ko amabwiriza yashyizweho agomba kubahirizwa abatabikoze bagashyirirwaho ibihano.

Minisitiri wungirije w’Umutekano imbere mu gihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Innocent Bakole Walaka, avuga ko ibikorwa byo kurwanya covid-19 biri gutanga umusaruro, kandi ko bifuza gufatanya n’ibindi bihugu mu kungurana ubumenyi mu kurwanya ibyorezo no gukomeza ubuhahirane mu gufasha abaturage gukomeza ibikorwa by’iterambere.

Kugeza ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari hamaze kuboneka abantu 2660 bagaragayeho COVID-19. Muri bo 381 barakize, naho abandi 69 barapfuye. Ni mu gihe mu Rwanda imibare igaragaza ko hamaze kuboneka abarwayi 346 muri bo abamaze gukira bari 245 naho abakirwaye bari 101, icyo cyorezo kikaba ntawe cyari cyahitana mu Rwanda.

Ubu bufatanye bukazafasha ibihugu gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo ariko hakarebwa n’uburyo ubuhahirane bushobora gukomeza kandi n’ibyorezo bigakumirwa.









Amafoto: RBC

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.