U Rwanda na RDC byiyemeje guhana amakuru ku banduye COVID-19 n’abahuye na bo

Mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hafatiwemo imyanzuro yo gufashanya mu guhana amakuru areba abarwayi ba COVID-19 n’abahuye na bo ariko hakarebwa n’uburyo ubuhahirane bw’ibihugu byombi bwakongera gukora, bitabangamiye ingamba zashyizweho mu gukumira icyorezo cya COVID-19.


Nyuma y’ibiganiro byahuje izo ntumwa z’u Rwanda n’iza Congo kuri uyu wa Kanetariki 28 Gicurasi 2020, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Ngamije Daniel wari muriibyo biganiro, yatangaje ko hari umusaruro wabivuyemo.

Yagize ati “Ikintu twakuramo ni uko ibihugu byombi byaganiriye kugira ngo bishobore guhana amakuru n’ubumenyi ku banduye n’abahuye na bo, iryo hanahana ry’amakuru ryafasha mu kwirinda ko iyi ndwara ikomeza gukwirakwira.”

Ati “Inama yatumye tuganira ku bikorwa by’ubucuruzi bwakomeza hatabayeho gutezuka ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo, tukaba twumvikanye ko amatsinda y’abatekinisiye b’ibihugu bazakomeza baganire uburyo amakoperative yakorana bidateye ikibazo.”

Kuva tariki 14 Werurwe 2020, ubwo mu Rwanda habonekaga umurwayi wa mbere wa COVID-19 hashyizweho ingamba zikumira ko iki cyorezo cyakwira mu baturage, hashyirwaho ingamba zo guhagarika ingendo mu gihugu no hanze yacyo, usibye ubwikorezi bw’ibicuruzwa bwo bwakomeje.


Minisitiri Ngamije avuga ko u Rwanda rwungutse byinshi mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 harimo gukoresha ikoranabuhanga mu guhanahana amakuru ku buryo bwihuse, kwishakamo ibisubizo hahangwa udushya dukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo hamwe no gukoresha ikoranabuhanga mu mu bucuruzi cyane cyane mu guhererekanya amafaranga.

Ubu buryo bwatumye imibare y’abandura COVID-19 mu Rwanda idakomeza kwiyongera ndetse n’abakomeje kugaragara bakaba ari abaturuka hanze y’igihugu cyane cyane abatwara ibikamyo.

Hagati y’u Rwanda na RDC imipaka irafunze, ariko urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’imiti ruremewe.

Ibihugu byombi bikaba bibifitemo inyungu kuko umujyi wa Goma ukomeza kubona ibiribwa biva mu Rwanda mu gihe Abanyarwanda na bo bakomeza kubona isoko ry’umusaruro wabo.


Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuva tariki 22 Werurwe kandi izi ngamba zizagumaho mu gihe bagihanganye n’iki cyorezo cyari kimaze kugera ku barwayi 2,660 ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020.

Bumwe mu buryo bwafasha Abanyarwanda basanzwe bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Goma harimo kwibumbira mu makoperative, bakohereza ibicuruzwa byinshi hatabayeho ingendo z’abantu benshi nk’uko n’abaturage ba RDC basabwa gukorera mu makoperative mu kwirinda gukora ingendo ari benshi.




Amafoto: RBC

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.