U Rwanda na Tunisia byagiranye amasezerano mu by’ingendo zo mu kirere

Amasezerano u Rwanda rugiranye na Tunisia yujuje umubare w’amasezerano 101 u Rwanda rugiranye n’ibindi bihugu y’iby’ingendo zo mu kirere.


Ayo masezerano yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’abantu hirya no hino mu bihugu bitandukanye.

Ayo masezerano ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, naho ku ruhande rwa Tunisia, amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Sabri Bachtobji.

Igikorwa cyo gushyira umukono kuri ayo masezerano cyabereye i Addis Ababa muri Ethiopia aharimo kubera inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Amasezerano nk’ayo y’imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere u Rwanda rwaherukaga kuyasinyana na Somalia tariki 08 Gashyantare 2020.

Amasezerano y’u Rwanda na Somalia azafasha mu koroshya ingendo hagati y’ibyo bihugu byombi. Azanafasha ibihugu byombi koroshya ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari.

Ayo masezerano yashyiriweho umukono i Kigali hagati ya Minisitiri w’Ibikorwa remezo Ambasaderi Claver Gatete na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi n’ingendo z’indege muri Somalia, Mohammed Abdullahi Salat.

Ikompanyi y’indege ya RwandAir yiteze kubona inyungu nyinshi muri aya masezerano.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.