Ishimangira ry’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda rikomeje gufata indi ntera nyuma y’ imyaka itari mike ibi bihugu byombi birebana ayingwe.
Ubwo Perezida Museveni yageraga i Kigali yakiriwe neza.
umubano w’u Rwanda na Uganda wari warangiritse biragaragara ko wongeye kuba mwiza bitewe na zimwe mu ntambwe ziterwa n’abayobozi b’ibihugu byombi , aha twahera kuri Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa perezida wa Uganda uherutse mu Rwanda inshuro ebyiri mu rwego rwo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda , ibi byaje gukurikirwa n’ifungurwa ry’ imipaka ihuza Uganda n’u Rwanda ibihugu bikongera no kugenderana maze bigashimisha abaturage cyane.
Ibi byaje gushimangirwa ko umubano uri kuzahuka ubwo Nyakubahwa Paul Kagame perezida w’u Rwanda yatumirwaga mu isabukuru y’umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni ariwe Lt.Gen Kainerugaba Muhoozi maze akajyayo, ndetse hakaba ibiganiro hagati ye na perezida wa Uganda byo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Kur’uyu wa kane nibwo perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yaje gutangaza ko ahagurutse aje mu Rwanda kwitabira inama mpuzamahanga y’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza CHOGM iri kubera mu Rwanda I Kigali ku nshuro yayo ya 26.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni hari hashize imyaka igera kuri itanu atagera mu Rwanda, akaba yongeye kuhagaruka aciye ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda aho yabanje no gusuhuza abaturage batuye ku mupaka nabyo bishimangira ko umubano w’u Rwanda na Uganda wamaze kuzahuka.
Ubusanzwe u Rwanda na Uganda n’ibihugu byabayeho bigenderana kandibinahahirana maze biza kwangirika bitewe n’impamvu za politike , ariko kuri ubu bikaba bishoboka ko byakongera bigasubira uko byahoze ibihugu byombi bigahahirana ndetse bikanagenderana.
Museveni waje mu Rwanda aciye iyubutaka yishimiwe n’abanyarwanda aho aramukanya nabo ibihanda yose , dore ko ubwo yageraga i nyabugogo abaturage basazanyaga ibyishimo basubiramo amwe mu mazina y’ibintuu byaturukaga muri Uganda byabuze mu Rwanda.
Umuhungu wa Museveni , Muhozi Kainerugaba niwe wabanje kuza mu Rwanda maze ahura na Perezida Kagame.