U Rwanda rukoze amateka muri Beach Volley Ball rwinjira muri ½ rutsinze New Zealand

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, igeze muri ½ mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongere (Commonwealth games) ibera mu Bwongereza, nyuma yo gustinda New Zealand amaseti 2-0.

Nyuma yo kugera muri kimwe cya kane, abasore b’u Rwanda bongeye gukora andi mateka bagera muri ½, nyuma yo gusezerera igihugu cya New Zealand.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu saa sita z’amanywa, aho ibendera ry’u Rwanda ryongeye kuzamurwa mu mujyi wa Birmingham.

U Rwanda rwari mu itsinda rya 2 aho rwatangiye rutsinda igihugu cya Afurika y’Epfo amaseti 2 ku busa, rwakurikijeho igihugu cya Maldives maze nacyo ntibakirebera izuba, kuko bagitsinze ku maseti 2 kuri 1, ari nabwo bahise babona itike yo gukina imikino ya ¼, nyuma yo gutsindwa na Australia amaseti 2 ku busa.

Kuva u Rwanda rwatangira kwitabira iyi mikino ni ubwa mbere mu mateka rwagera muri ½, yaba mu bagabo ndetse n’abagore, bivuze ko ari amateka bakoze.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.