U Rwanda rurateganya gukoresha Drones mu kurwanya ubushimusi muri Pariki

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ruravuga ko rwashyizeho ingamba zihamye zo kurwanya ubushimusi n’ibindi bikorwa bitemewe muri za Pariki z’igihugu, harimo no gukoresha indege zitagira abapilote (drones).



Mu zindi ngamba uru rwego rwashyizeho mu guhangana n’ibi bikorwa, harimo gukoresha ibikoresho bigezweho mu guhanahana amakuru, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ribasha kumenya ibikorwa bikorerwa mu gace runaka ka Pariki iyi n’iyi.

Umuyobozi w’ishami rirebwa n’amakuru muri RDB Sunny Ntayombya, avuga ko mu guhangana n’ibi bikorwa, RDB ikorana n’abaturage baturiye za Pariki n’abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abayobozi ba za koperative, abayobozi b’imirenge, bagafatira hamwe ingamba zo kurinda za Pariki.

RDB ivuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubungabunga za Pariki zizira ibikorwa by’ubushimusi, abazituriye babigizemo uruhare rutaziguye.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rubikora rubinyujije mu nyigisho ruha abaturage ku kamaro ko kubungabunga za Pariki.

RDB kandi mu kuzamura ubukangurambaga ku kubungabunga za Pariki, inagenera abaturage 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo buri mwaka ku baturage baturiye za Pariki.

Ayo mafaranga akoreshwa hubakwa ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, inzu ku batishoboye, koroza inka abaturage, n’ibindi bikorwa bigira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage, barimo n’abahoze mu bikorwa by’ubushimusi n’ibindi byangiza za Pariki.

Nubwo muri Pariki zo mu Rwanda hakigaragara ibikorwa by’ubushimusi n’ibindi byose bitemewe ariko, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ruvuga ko muri rusange ubushimusi n’ibindi bikorwa byose bitemewe bigenda bigabanuka buri mwaka muri za Pariki zo mu Rwanda, kuva mu myaka 25 ishize.


Nko muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, imibare igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2018, hagaragaye ibikorwa bitemewe 608, bivuye ku 1,535 byari byaragaragaye mu mwaka wa 2014, bigaragara ko byagabanutseho 60%.

Muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibikorwa by’ubushimusi n’ibindi bikorwa bitemewe byagaragaye muri 2014 byari 129, naho mu mwaka ushize wa 2018 byari 121.

Umuyobozi w’ishami rirebwa n’amakuru muri RDB, Sunny Ntayombya, avuga ko muri iyi Pariki, ibikorwa bikunze kuhagaragara cyane ari ibyo gutema imigano ndetse n’imitego ya bamwe muri ba rushimusi.

Ntayombya ariko avuga ko iyo mitego, abashinzwe kurinda Pariki n’abagize amatsinda arwanya ba rushimusi bahora bayifata umunsi ku munsi.

Ati “Hano ahanini ni ugutema imigano, ndetse n’imitego ya ba rushimusi, kandi ababishinzwe bayifata buri munsi”.

Muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ho, uyu muyobozi avuga ko hakigaragara imbogamizi mu kurwanya ba rushimusi n’ibindi bikorwa bitemewe muri iyo Pariki, bitewe n’imiterere yayo.

Ati “Muri Nyungwe ahakigaragara imbogamizi cyane bitewe n’imiterere yayo, ibikorwa bitemewe byagaragaye mu mwaka ushize wa 2018 ni 8,306, bivuye kuri 9,183 byagaragaye muri 2014”.

Sunny Ntayombya akomeza avuga ko muri rusange ibikorwa bitemewe muri Pariki z’igihugu byagabanutse muri iyi myaka 25 ishize, bitewe n’ingamba Urwego rw’Iterambere rwashyizeho.

RDB ivuga ko uretse guhangana n’ubushimusi, muri za Pariki z’igihugu hagikorerwa ibindi bikorwa birimo gufata imitego abahigi batega inyamaswa, gusenya indiri za ba rushimusi, gufata inyama z’inyamaswa abahigi baba bishe, no guta muri yombi abaturage bajya gutema imigano muri Pariki y’ibirunga.

Ntayombya avuga ko ishami rya RDB rishinzwe kubungabunga (conservation department), ryashyizeho ingamba zinyuranye zo guhangana n’ibikorwa bitemewe bigikorerwa muri za Pariki z’igihugu.

Ati “Hari ukongera umubare w’abarinzi ba Pariki babigize umwuga, no kongerera ubushobozi amatsinda ashinzwe kurwanya ubushimusi”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.