U Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo kurwanya indwara ya Malariya ku buryo izaba yagabanutse kugeza kuri 90% muri 2030.
Ibyo byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2020, ubwo Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’ibigo bitandukanye ndetse n’abaterankunga bayo, yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo kwica imibu isanzwe mu ndiri yayo hifashishijwe utudege tutagira abadutwara (Drones), igikorwa cyabereye mu gishanga cya Rugende, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko ubwo buryo buziye igihe, bukazafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo guhashya Malariya.
Yagize ati “Iyi gahunda y’ikoranabuganga yo gukoresha utudege duto dutera umuti wica amagi y’imibu n’ibyana byayo biri mu bishanga n’ahandi mu bihuru, izadufasha kugabanya Malariya mu buryo bugaragara. Ni gahunda itangiriye hano i Kigali, ariko izakomereza n’ahandi mu turere tw’igihugu cyane cyane udukunze kwibasirwa na Malariya”.
Yakomeje avuga ko ubwo buryo budakuyeho ubusanzwe abaturage bakoreshaga mu kwirinda Malariya, ari yo mpamvu harimo gutangwa inzitiramibu zigera ku 7,500,000 zihabwa abaturage bo hirya no hino mu gihugu.
Ikindi ngo ubwo buryo burahendutse kuko akadege kamwe gakora ahantu hagombye gukorwa n’abantu benshi bafite n’ibikoreho byinshi kandi bihenze nk’amapompo, imiti, ibyo kwingira n’ibindi.
Umwe mu baturage bitabiriye icyo gikorwa, Uwamugira Odette, yavuze ko bishimiye icyo gikorwa kuko Malariya yari yarabazengereje.
Ati “Jyewe mfite abana batatu, ariko buri kwezi habaga harimo urwaye Malariya kandi akenshi bigaterwa n’imibu ibarya mbere yo kuryama. Ibyo byadutezaga ubukene kuko kubavuza bitwara amafaranga menshi, ubu buryo bwo kwicira imibu mu bihuru buradushimishije kuko buzatuma igabanuka”.
Abitabiriye icyo gikorwa bose bashimye imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kurwanya Malariya ndetse n’izindi ndwara zibasira Abanyarwanda.