U Rwanda ruri mu bihugu 25 byoroherejwe ideni kubera COVID-19

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), cyatangaje ko cyoroheje uburyo bwo kwishyura ideni ku bihugu 25 harimo n’u Rwanda, kubera ingaruka zikomeje guterwa n’icyorezo cya coronavirus.

Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru wa IMF (Photo:Internet)

Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru wa IMF (Photo:Internet)

Mu itangazo Ikigega IMF cyasohoye kuwa mbere tariki 13 Mata 2019, cyatangaje ko ibihugu byoroherejwe kwishyura ideni bifitiye iki kigega, bizatangira kwishyura mu mezi atandatu ari imbere.

Umuyobozi wacyo Kristalina Georgieva, yagize ati “Ibi biratanga inkunga ku banyamuryango bacu bakennye cyane, kugira ngo bazishyure imyenda ya IMF mu cyiciro cya mbere mu mezi atandatu ari imbere, kandi bizabafasha gukoresha amafaranga yabo make mu bijyanye n’ubuvuzi bwihutirwa ndetse n’ibindi bikorwa by’ubutabazi”.

U Rwanda ni cyo gihugu cyonyine mu bihugu byo mu Karere kiri ku rutonde rw’ibihugu 25 byoroherejwe kwishyura umwenda wa IMF.

Ubuyobozi bwa IMF bwemeje kugabanyiriza imyenda ibihugu hafi ya byose muri Afurika, ariko hakabamo na Afuganisitani, Yemeni, Nepal na Haiti.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari hamwe na Banki y’Isi basabye ibihugu bikize guhagarika kwishyuza imyenda mu bihugu bikennye kuva ku ya 1 Gicurasi 2020 kugeza muri Kamena 2021.

Korohereza imyenda bimwe mu bihugu izaterwa inkunga na gahunda ya IMF yiswe ‘Catastrophe Containment and Relief Trust’ (CCRT), yashyizweho bwa mbere mu kurwanya icyorezo cya Ebola muri Afurika y’Iburengerazuba mu 2015, ikaba yarasubitswe kugira ngo ifashe ibihugu kurwanya COVID-19.

Kuri ubu iki kigega gifite miliyoni 500 z’amadolari, yabonetse ku bufatanye n’ibihugu by’ u Buyapani, u Bwongereza, u Bushinwa n’u Buholandi.

Georgieva ati “Ndasaba abandi baterankunga kudufasha kongera ubushobozi bwacu bwo gutanga serivisi z’inguzanyo mu myaka ibiri mu bihugu byacu bikennye cyane”.

Mu cyumweru gishize, Banki y’Isi yavuze ko igiye gukusanya inkunga ingana na miliyari 160 z’amadolari mu gihe cy’amezi 15, kugira ngo ifashe ibihugu byagizweho ingaruka na Coronavirus, harimo miliyari 14 z’amadolari ya Amerika yo kwishyura imyenda yavuye mu bihugu 76 bikennye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.