Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyahaye u Rwanda indi nkunga ingana na miliyoni 111.06 z’amadolari ya Amerika yo gufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus no kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyo cyorezo.
Ni inkunga ya kabiri u Rwanda rwahawe n’iki kigega, nyuma y’iyatanzwe muri Mata 2020, ingana na miliyoni 109.04 z’amadolari ya Amerika.
Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ni yo yemeje iyi nkunga iri mu rwego rw’inguzanyo itangwa ku buryo bwihuse ikishyurwa mu gihe kirekire.
Ubukungu bw’u Rwanda bwahuye n’ihungabana rikomeye kubera Covid-19, aho imisoro y’imbere mu gihugu yagabanutse cyane, ndetse n’igabanuka rikomeye ku byoherezwa mu mahanga, byose byatewe n’ingamba zikomeye Leta yashyizeho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.
Ikigega IMF kivuga ko iyi nkunga izafasha gukemura ibibazo by’inguzanyo zihutirwa, harimo ubuzima, kurengera imibereho, no gutera inkunga inzego zibasiwe cyane ndetse no gufasha imiryango itishoboye.