U Rwanda rwabonye indi nkunga ya miliyari enye z’amanyarwanda yo gufasha kurwanya COVID-19

Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, yatangaje ko USA zongeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni enye z’amadolari ya Amerika, hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Peter Vrooman

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Peter Vrooman

Miliyoni eshatu z’amadolari (miliyari 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe mu buryo butaziguye n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) ashyirwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC).

Aya mafranga azakoreshwa mu kongerera laboratwari ubushobozi n’umutekano, ndetse akazanakoreshwa mu gutanga amahugurwa ku bajyanama b’ubuzima mu turer twose 30.

Hari kandi akabakaba miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’Abanyamerika, binyuze mu kigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), azongerwa kuri miliyoni y’amadolari y’inkunga yatanzwe mbere binyuze muri gahunda yiswe ‘Ingobyi’, yatangajwe ku ya 4 Mata 2020, ndetse akazanakoreshwa mu kwita ku mpunzi ziri mu Rwanda.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yagize ati “Amerika yishimiye ubufatanye bukomeye dufitanye n’u Rwanda mu buzima rusange. Twese hamwe turimo gukoresha uburyo bwa ‘Twese Abanyamerika”.

Ati “Twese hamwe! Ababiri baruta umwe. Abagiye inama Imana irabasanga”.

Mu myaka 20 ishize, Leta zunze ubumwe za Amerika zashoye miliyari 1.5 y’amadolari ya Amerika mu bikorwa by’ubuzima rusange mu Rwanda, ubufasha bwafashije u Rwanda kuzamura umusaruro w’ubuzima ku bibazo byinshi birimo malariya, igituntu, ndetse n’agakoko gatera SIDA.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.