Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko igihugu cye cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni y’amadolari ya Amerika (hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda), yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.
Ambasaderi Vroom yavuze ko ayo mafaranga yatanzwe n’Abanyamerika biyemeje gutera inkunga u Rwanda.
Yavuze ko Amerika n’u Rwanda ari abafatanyabikorwa bakomeye mu bijyanye n’ubuzima rusange bw’abaturage, kandi ko yizera neza ko iki cyorezo kizarangira.
Ambasaderi Vrooman yavuze ko iyi ari inkuru nziza ku Banyarwanda no ku Banyamerika, kuko “ubuzima bwanyu ni ubwacu”.
1/3 Uyu munsi nishimiye kubabwira ko twatanze indi nkunga ya $1,000,000 mu bufasha bwo gushakira igisubizo icyorezo cya #COVID cumi ni’cycenda (19).
Ni hafi miliyari y’amanyarwanda yatanzwe na Abanyaamerika
ku’nkunga biyemeje gutera u #Rwanda. pic.twitter.com/7RjxKS6W9p— Ambassador Peter Vrooman (@USAmbRwanda) April 3, 2020