Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gutanga miliyoni y’Amadolari (abarirwa muri miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda) yo gufasha mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 no kurwanya izindi ndwara z’ibyorezo muri rusange.
Perezida Kagame yabivugiye mu nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata 2020, inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yahuje bamwe mu bakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), n’abagize ihuriro ry’abayobozi bashinzwe ibyerekeranye n’ubucuruzi muri Afurika.
Iyo nama yari iyobowe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, yari irimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Kenya, Mali, Senegal, Zimbabwe, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, n’abahagarariye ihuriro ry’abayobozi bashinzwe iby’ubucuruzi muri Afurika.
Igice kimwe cy’umusanzu u Rwanda rwiyemeje gutanga (ibihumbi 500 by’Amadolari) kizajya mu kigega cyashyiriweho kurwanya icyorezo cya COVID-19, ikindi gice gishyirwe mu kigega nyafurika cyo kurwanya indwara z’ibyorezo.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yasobanuye ko intego nyamukuru yo gutanga uwo musanzu ari ugushakira hamwe ibisubizo nk’umugabane wa Afurika kugira ngo ugire uruhare mu gushyigikira ubukungu bwa Afurika no gushyigikira ibikorwa bigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “Nshimishijwe n’uko imikoranire yacu n’ibihugu bikize byo mu ihuriro rya G20, ndetse n’ibigo mpuzamahanga by’ubukungu, irimo gutanga umusaruro. Dukwiye gukomeza guteza imbere imikoranire mu mezi ari imbere.”
Perezida Kagame yasabye abakuru b’ibihugu bya Afurika kudacika intege kubera iki cyorezo cya COVID-19, ahubwo ko bakwiye gukomeza gutekereza ku isoko rusange rya Afurika biteganyijwe ko rizatangira mu kwezi kwa karindwi muri uyu mwaka wa 2020.
Yagarutse ku kamaro k’iryo soko, asobanura ko ari igikorwa gikomeye Afurika yabashije kwiyemeza, ko rero niritangira rizaba ari ingirakamaro mu iterambere rya Afurika, ndetse rikazafasha Afurika guhangana n’ibibazo by’ubucuruzi bikomeje kugaragara ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ibi bihe bikomereye ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga ni umwanya mwiza wo guteza imbere ubucuruzi bwa Afurika no kongera ingano y’ibikorerwa ku mugabane wacu.”
Perezida Kagame yashimye imikorere y’ikigega nyafurika gishinzwe kurwanya ibiza, ashima imikorere ya Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe kuko barimo gukora akazi gafitiye akamaro kanini umugabane wa Afurika.
Yanashimiye by’umwihariko Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kubera uruhare rwe mu guhuriza hamwe Afurika n’abafatanyabikorwa bayo mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19.