U Rwanda rwakiriye ibikoresho byo kwirinda COVID-19 rwahawe n’Umwami wa Dubai (Amafoto)

U Rwanda rwakiriye ibikoresho 300,000 byo kwirinda, gupima no kuvura Covid-19, rwashyikirijwe na Sheik Mohammed bin Rashid Al Maktoum, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, akaba n’Umwami wa Dubai, ndetse n’umugore we Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum.

Ibikoresho byo kwirinda, gupima no kuvura

Ibikoresho byo kwirinda, gupima no kuvura

Ibyo bikoresho byageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege i Kanombe, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, rivuga ko ubuyobozi bwa One&Only Hotels mu Rwanda ni bwo bwafashije kugira ngo ibi bikoresho bigezwe mu Rwanda, nk’uko byatangajwe na Mohammed Al Shaibani, Umuyobozi Mukuru wa Investment Corporation of Dubai, akaba n’Umuyobozi wa One&Only Hotels.


Yagize ati “Nyiricyubahiro Sheik Mohammed n’umugore we Sheikha Hind, banejejwe no gufasha abaturage b’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye. Bafite intego kandi yo kwagura ubufasha n’ubucuti mu rwego rwo gufasha kurwanya iki cyorezo”.

Muri iryo tangazo, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Daniel Ngamije, yashimiye umuryango wa Sheik Mohammed ku bw’iyi nkunga bahaye u Rwanda, avuga ko igiye kongera ubushobozi bwo gupima no kuvura icyorezo cya Coronavirus.


Yagize ati “Dushimiye cyane Nyiricyubahiro Sheik Mohammed bin Rashid Al Maktoum na Nyiricyubahiro Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum, ku bw’inkunga bahaye u Rwanda mu kurwanya Covid-19. Igiye kongera ubushobozi bwacu bwo gupima no kuvura”.












Kureba andi mafoto menshi kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.