U Rwanda rwasinye amasezerano arwanya guhungabanya abimukira

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Richard, Sezibera yahamije ko abimukira atari abanyabyaha nubwo hari abafatwa nabi mu bihugu byabakiriye.

Minisitiri Sezibera ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama

Minisitiri Sezibera ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018, Minisitiri Sezibera yitabiriye inama y’Abayobozi yigaga ku kibazo cy’abimukira muri Marocco, ahasinyiwe n’amasezerano agenga abimukira mu bihugu byabakiriye.

Minisitiri Sezibera yagaragaje icyo u Rwanda rutekereza ku mibereho y’abimukira. Yagize ati “Amasezerano yasinyiwe i Marrakesh, ni intambwe ikomeye mu rwego mpuzamuhanga kuko azadufasha guhangana n’ikibazo cy’abimukira gihangayikishije isi muri iki gihe.”

Sezibera kandi yagize ati “Mureke rwose tubivuge, abimukira si abanyabyaha.”

Kugeza ubu, ibihugu 164 bimaze gusinya ayo masezerano agamije kurwanya ihahamuka bihugu bimwe na bimwe byari byari byarateje abimukira haba muri Afrika, ibihugu bituriye inyanja ya Mediterane, Aziya n’ahandi.

Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda rutekereza cyane ku buzima bw

Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda rutekereza cyane ku buzima bw’abimukira

U Rwanda rumaze iminsi rugaragaza ko amarembo yarwo yuguruye ku bimukira b’Abanyafurika,. Mu Gushyingo 2017, rwahaye ikaze abimukira bageragezaga kujya i Burayi banyuze muri Libiya.

Mu gihe bamwe bariho bagurishwa nk’abacakara, u Rwanda rwiyemeje ko rwabacumbikira .

U Rwanda rusanzwe rucumbikiye impunzi 200.000 z’Abarundi n’Abanyekongo bahunze intambara zaranze ibihugu byabo kuva mu myaka 20 ishize.

Ikigo cy’Abanya-Canada gikora ubushakashatsi ku bimukira giherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu bihugu 140 byakira neza abimukira.

I Marrakesh kandi, Minisitiri Sezibera yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.