U Rwanda rwohererejwe umuntu utagira ubwenegihugu

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Leta zunze ubumwe za Amerika ziheruka koyohereza umuntu utagira ubwenegihugu mu ntango z’iki cyumweru, u Rwanda rukaba rwaramwakiriye ku bw’ubugiraneza.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye umuntu utagira ubwenegihugu wavuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu ntango z’iki cyumweru.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, rivuga ko uwitwa Adham Amin Hassoun yarangije igihano cye aho yari afungiwe muri gereza yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, agahitamo kuza kwibera mu Rwanda.

Iri tangazo rigira riti “Hassoun yaje mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru hashingiwe ku masezerano yo mu 1954 agena imiterere y’abantu batagira ubwenegihugu, ni we wiyemereye koherezwa kuba mu Rwanda”.

“Muri iyi minsi Guverinoma y’u Rwanda yagiye yakira abantu batagira ubwenegihugu bava mu bice bitandukanye by’isi, kandi ikaba yiyemeje gushyira mu ngiro Amasezerano yo mu 1954 agenga abantu batagira ubwenegihugu nk’uko yayashyizeho umukono”.

Adham Amin Hassoun akaba ari umuhanga mu by’ikoranabuhanga ukomoka muri Palestine, yavukiye mu nkambi y’impunzi yo muri Liban, nyuma y’aho igihugu akomokamo cyanze kumwakira yahisemo kujya kuba muri Amerika.

Leta zunze ubumwe za Amerika zamufataga nk’icyihebe, inkiko zaho zikaba zari zaramukatiye igifungo cy’imyaka irenga 15 muri 2002.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.