Ingengo y’imari y’uyu mwaka turimo (2019-2020) yari miliyari ibihumbi bibiri na miliyoni magana inani (Rwf2.8 trillion), izo miliyari ijana na mirongo ine ( 140bn Rwf), zikaba zariyogereyeho mu rwego rwo gushyigikira gahunda zitandukanye za Leta.
Mu byatumye iyo ngengo y’imari yiyongera, harimo gufasha za Ambasade nshya u Rwanda rwafunguye, ubwisungane mu kwivuza, gushyigikira gahunda yo guha abana amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, ndetse no gushyigikira ibikorwa bya siporo mu rwego mpuzamahanga.
Ikindi cyatumye ingengo y’imari ya 2019-2020 yiyongera nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabisobanuye, harimo imishahara y’abakozi bashya bo mu rwego rw’ubuzima ndetse n’abazamuwe mu ntera muri Minisiteri y’Ubuzima.
Vuba aha, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Maroc, Ghana, Mozambique na Angola, hari kandi n’ibikorwa byo kwagura Sitade Amahoro y’i Remera birimo gukorwa kugira ngo ijye yakira imikino itandukanye.
Uko kwiyongera kw’ingengo y’imari, bikorwa hashingiwe ku ngingo ya 41 y’Itegeko Ngenga N° 12/2013/OL ryo kuwa 12/09/2013 ryerekeye imari n’umutungo bya Leta.
U Rwanda ruritegura kwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye harimo nka, ‘Basketball All Africa games’ izaba umwaka utaha, hakaba ‘CAF Champions League’ rukaba ruzanakira irushanwa rya ‘Union Cycliste Internationale (UCI)’ n’andi atandukanye.