Ubahagarariye yasambanyije 20,000! Dore urutonde rw’Ibyamamare 10 byaciye uduhigo two kuryamana n’abagore benshi kw’isi

Kuryamana n’abagore cyangwa abakobwa benshi ni bimwe mubyo abantu benshi bafata bitera ibyishimo kuko akenshi ababikora baba bavugako bari kwishimisha. Nubwo usanga abagabo benshi baba baragiye baryamana n’abakobwa benshi , ariko ababiciyemo agahigo kuburyo hari n’uwivugiye ko we ubwe amaze kuryamana n’abakobwa ndetse n’abagore muri rusange bagera ku 20,000.

Kuryamana n’abakobwa cyangwa abagore benshi ndetse n’ubuzima bwuzuyemo iraha , bizwi cyane ku byamamare bitandukanye byo mu ngeri zose, yaba mu muziki, mu mideli hamwe no muri Sinema.

The Sun ivuga ko igitangaje kuri uru rutonde rw’ibyamamare 10 byaryamanye n’abagore benshi ku Isi, ari uko benshi muri bo bashaje atari abasore bagifite akabaraga ko kwiruka mu gitsina gore. Benshi muribo barengeje imyaka 60 abandi bato muri bo bari hagati y’imyaka 50 kuzamura ndetse harimo na Gene Simmons w’imyaka 74 y’amavuko.

1. Wilt Chamberlain

Wilt Chamberlain ni umwe mu bakinnyi ba Basketball kabuhariwe babayeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiye akinira amakipe akomeye arimo nka Lakers ndetse yanakinnye muri NBA mu gihe cy’imyaka 14.

Wilt Chamberlain waharuriye inzira benshi mu birabura bakina Basketball, yaciye agahigo ko kuryamana n’abagorebangana ni 20,000.

Mu gitabo yasize yanditse mbere y’uko yitaba Imana mu 1999 cyitwa ‘A View From Above’, yavuze ko ikintu yishimira cyane yakoze ari ukubasha kuryamana n’abakobwa benshi cyane, ndetse bose akabasha kubanyura.

Kugeza ubu nta cyamamare kirabasha kunyura kuri Wilt Chamberlain, mu kuryamana n’abagore benshi ku isi.

2. Warren Beatty

Umukinnyi wa filime unazitunganya, Warren Beatty aza ku mwanya wa kabiri mu byamamare byaryamanye n’abagore benshi ku Isi.

Warren Beatty we yatangaje ko yaryamanye n’abakobwa ibihumbi cumi na bibiri (12,000). Uyu musaza w’imyaka 85 yatanze ubuhamya avuga ko yatakaje ubumanzi afite imyaka 16, ndetse aryamana n’abakobwa 12,000 mbere y’uko arushinga n’umugore we Annette Bening.

Warren Beatty yanaciye agahigo ko kurushinga afite imyaka 55, amaze kuryamana n’abakobwa 12,000.

3. Charlie Sheen

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, Charlie Sheen wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Two and a Half Men’, yahishuye ko yaryamanye n’abagore ibihumbi bitanu (5.000). Mu 2018 Charlie Sheen yahishuye ko arwaye Sida, yakuye mu kuryamana n’abakobwa benshi atakoresheje ubwirinzi bw’agakingirizo.

4. Gene Simmons

Gene Simmons uvuka mu gihugu cya Israel gusa akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamamaye cyane ku izina rya ‘The Demon’ nawe ari mu byamamare byaryamanye n’abagore benshi ku Isi.

Uyu mugabo wiyise idayimoni, amaze kuryamana n’abagore ibihumbi bine na magana atandatu (4,600) ku myaka 74 afite. Gene Simmons icyamamare mu njyana ya Rock yatangaje ko akunda cyane imibonano mpuzabitsina, aricyo cyatumaga ashobora no kuryamana n’abakobwa bane mu ijoro rimwe.

5. Mick Jagger


Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Mick Jagger ukomoka mu Bwongereza, yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore ibihumbi bine (4,000). Mick Jagger wakanyujijeho n’icyamamarekazi Angelina Jolie, yatangarije ikinyamakuru Variety Magazine ko yaryamanye n’abagore 4,000 mbere y’uko yuzuza imyaka 50.

6. Simon Cowell


Simon Cowell watangije amarushanwa ya X-Factory yo kuzamura impano z’abahanzi ndetse akaba ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya ‘American Idol hamwe na ‘American Got Talent’ yashinze.

Simon Cowellyatangaje ko mu buzima bwe amaze kuryanama n’abagore ibihumbi bibiri (2000), gusa yavuze ko ibi yabikoze akiri muto agifite amaraso ashyushye.

7. Hugh Hefner


Umuherwe Hugh Hefner washinze ikinyamakuru Playboy Magazine cyandika ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ndetse akanashinga inzu ya Playboy Mansion ikinirwamo filime z’urukozasoni (Pornography), ni umwe mu byamamare byaryamanye n’abagore benshi ku Isi.

Mu gitabo yanditse cyitwa ‘The New Bedside Of Playboy’ yavuze ko yaryamanye n’abakobwa 1.500, abenshi muri bo ni abakinnyi ba filime z’urukozasoni.

8. Russell Brand


Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Russell Brand ukomoka mu Bwongereza uzwiho gukunda igitsina gore cyane, nawe yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore benshi.

Russell Brand wahoze ari umugabo w’icyamamare Katy Perry bamaranye imyaka 2 bagatandukana kubera kumuca inyuma, yaryamanye n’abagore igihumbi (1000).

Katy Perry nawe yigeze gutangaza ko Russell Brand bakibana yamubwiraga ko atabasha kumuhaza mu buriri ari umwe, akamusaba ko yajya kuryamana n’abandi bagore ku ruhande.

9. Peter Stringfellow


Umuherwe Peter Stringfellow washinze utubyiniro (Night Clubs) twinshi mu Bwongereza, nawe yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore benshi bagera kuri magana inani (800).

Peter Stringfellow yatangaje ko byibuze ku munsi umwe, yabashaga kuryamana n’abakobwa batanu akiri umusore.

10. Gaz Beadle


Umunyamideli Gaz Beadle ukomoka mu Bwongereza wamamaye mu kiganiro Geordie Shore cyanyuraga kuri televiziyo mpuzamahanga ya MTV, niwe cyamamare kiri ku mwanya wa cumi mu byamamare byaryamanye n’abagore benshi ku Isi.

Gaz Beadle yatangaje ko yujuje imyaka 31 y’amavuko amaze kuryamana n’abakobwa 600.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.