Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Dr. Peter Woeste, kuri uyu wa mbere tariki 07 Mutarama 2019 yabwiye abenegihugu be basura u Rwanda ko bitewe n’uburyo umutekano wakajijwe muri Nyungwe, amabwiriza yo kugenda bikandagira yakuweho.
Mu butumwa anyujije kuri twitter, Ambasaderi Woeste agize ati “Impinduka mu mabwiriza ku bakerarugendo: Bitewe n’uburyo abashinzwe umutekano bari hose muri Nyungwe, twishimiye kubamenyesha ko amabwiriza ku bakerarugendo yavuguruwe. Mwishimire Parike ya Nyungwe kimwe n’ahandi hose mu Rwanda”.
Ubutumwa bwa ambasaderi Woeste anyujije ku rukuta rwe rwa twitter
Security advice for tourists, change: Thanks to strong presence of security entities we happily announce revision of our travel advice. Enjoy Nyungwe Forest as any other place in #Rwanda. For details check https://t.co/8qnx9dXJAu
— Ambassador Woeste 🇩🇪 (@GermanyinRwanda) January 7, 2019
Itangazo ryanditse mu kidage, uyu muyobozi yari yashyize ahagaragara tariki 15 Ukuboza 2018, yari yasabye abenegihugu be bari mu rwanda kugenda biguru ntege igihe bakoresha umuhanda Nyamagabe Rusizi unyura muri parike ya Nyungwe.
Uyu muyobozi yari yavuze ibi akurikije igitero cy’abagizi ba nabi bari batwitse imododoka muri iyo parike maze batatu bakahasiga ubuzima.
Ambasaderi Woeste yari yavuze kandi ko kimwe no mu bindi bihugu byo mu biyaga bigari, abadage bari mu Rwanda bakwitonda, nk’igihe bari mu mijyi nk’ahantu hahurira abantu benshi, gusa uyu munsi ayo mabwiriza yavuguruwe, yifuriza abaturage be kuryoherwa n’ibikorwa nyaburanga aho ariho hose mu Rwanda.