Ubu se koko mbigenze nte? Umusore tumaze ukwezi kumwe gusa dukundana yanyambitse impeta none mba nagize ubwoba bwo kuyambara ndi mu kazi

Nyuma y’ukwezi kumwer gusa yinjiye mu rukundo n’umusore mushya batararambana umukobwa yatunguwe no kubona amwambika impeta nawe arayemera , none akomeje kubangamirwa nayo kuburyo aba yibaza niba yajya ayambara ahantu hose , nyama kandi nanone uyu mukobwa afite ikibazo kuko hari uwo agikunda atarabasha kwikuramo.

Uyu mukobwa wagowe n’umwanzuro yafashe wo kwemera impeta yahawe n’uwo musore atarizera neza kuko bamaranye igihe gito , yemeza ko yakundanye n’uwo musore wamusabye ko babana amaze igihe gito avuye mu rundi rukundo , bikaba ariyo mpamvu ngo yari atarakira ko yaruvuyemo, none aragisha inama.

Yagize ati:” Sinzi niba arinjye munyamakosa ariko wenda ibyambayeho byabaye no kubandi cyangwa nawe uri gusoma iyi nkuru byakubayeho.Mu by’ukuri , njyewe nahoze nkundana n’umusore cyane pe, turakundana kuko iteka duhora tuganira kuri ejo hazaza hacu twembi ndetse tukaganira ku buryo twakoresha tukarushaho kwegeza urukundo rwacu imbere cyane.

Urukundo twakundanye nyuma naje gusanga harimo amayobera kuko ari urukundo rwamaze ukwezi kumwe ubundi najya kubona nkabona azanye indabo n’impeta akansaba ko tubana , yatumiye inshuti zanjye n’ize kuburyo natunguwe nkabura uko nabigenza ngo muhakanire pe.Urukundo rwanjye kuri we rwari rumaze ukwezi kumwe gusa.

Mu by’ukuri kugeza ubu mfite ubwoba , hari uwo ntari nikuramo ku buryo ntekereza ko byihuse kunyambika impeta.Iteka ngira ubwoba bwo kuba nayambara nkayisohokana murugo iwacu nkayinjyana mukazi cyangwa nkayereka inshuti, sinzi uko bamfata mu gihe bazaba bambonye ndimo kwicuza ku mwanzuro nafashe kandi aribo banshyigikiye.Mungire inama rero nk’uko muzigira abandi kandi n’undi wagize ikibazo nk’icyanjye yumvireho kuko ndabangamiwe cyane kandi numvise uko bimera”.

Uyu mukobwa yemeje ko n’ubwo akundana n’uyu musore yari ataramukunda cyane ku rwego rwo kwemera kubana nawe.

Nawe niba ufite ubuhamya cyangwa ukaba ushaka kugisha inama , twandikire kuri email  yacu babitimes@gmail.com utugezeho ikibazo , ikifuzo cyangwa se ubuhamya  bwawe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.