Ubucucike mu mashuri bugiye kugabanuka ku gipimo cya 60%

Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko ibyumba by’amashuri biri kubakwa hirya no hino mu gihugu bizagabanya ubucucike mu mashuri kugeza ku gipimo cya 60%. Ni ibyumba by’amashuri bibarirwa mu bihumbi 22 biri kubakwa hirya no hino mu gihugu.


Uturere dufite amashuri make twagiye tugenerwa ibyumba byinshi, muri two hakaba harimo aka Nyagatare kazubakirwa ibyumba 1240, aka Gasabo kazubakirwa ibyumba 1074, aka Rubavu kazubakirwa ibyumba 1201, ndetse n’aka Gatsibo kazubakirwa ibyumba 1193.

Ni ibintu Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko bizagabanya ubucucike mu mashuri ku gipimo gishimishije.

Agira ati “Ku mwaka wasangaga duteganya ibyumba bitageze no mu 3000. Kuba tugiye kubaka ibyumba ibihumbi 22 mu gihe gito bifite ikintu kinini bivuze kuko wasangaga mu ishuri harimo ubucucike harimo abana 80, hari n’aho babaga barenga bagera mu 100, ku buryo nitumara kubona ibi byumba twizera ko ubucucike buzagabanuka ku kigero gishimishije ku buryo bizagera mu nsi ya 60”.

Ibyumba by’amashuri biri kubakirwa amashuri yo mu byiciro bitandukanye harimo ay’incuke, abanza n’ayisumbuye. Minisitiri w’Uburezi avuga ko Minisiteri ayobora itahita imenya imibare nyayo y’uko ubucucike buzagabanuka mu mashuri, kuko bizaterwa n’umubare w’abana bashya bazakirwa mu mwaka wa mbere.


Biri kubakwa mu gihe amashuri mu Rwanda yabaye ahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, bikaba biteganyijwe ko azongera gufungura mu kwezi kwa Nzeri 2020.

Icyakora abari mu mirimo yo kubyubaka bavuga ko bizeye ko icyo gihe bizaba byaruzuye, nk’uko bivugwa na Ingenieur Rwangabo Samuel.

Ati “Ikigaragara icyizere kirahari. Imirimo igeze kuri 50.3% nta kibazo mu kwezi kwa cyenda imirimo izaba yarangiye ukurikije umuvuduko dukorana”.

Ibyumba by’amashuri biri kubakwa muri gahunda y’umushinga wa Banki y’Isi uzubaka ibisaga ibihumbi 11, bikazubakwa ku nguzanyo ya miliyari 126 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hari n’undi mushinga wa Guverinoma y’u Rwanda uzubaka ibyumba ibihumbi cumi na kimwe na magana atanu na bine (11,504), uyu wo ukaba warateganyirijwe ingengo y’imari ya miliyari zibarirwa muri 86.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.