Ubuhamya bwa Mukasekuru wipfushije bimukiza Interahamwe

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatangiye Mukasekuru Grace ari umwana w’umwangavu ufite imyaka 13, wikundiraga akenshi kuba ari kumwe na Babyara be kwa Sekuru cyane cyane mu mpera z’icyumweru ahitwa Kimisange mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge.

Mukasekuru Grace

Mukasekuru Grace

Yari umwana uvuka mu muryango w’abana benshi, ariko akikundira kuba kwa Sekuru. Habura iminsi mike ngo Jenoside itangire, Mukasekuru yabwiye Sekuru na Nyirakuru ko yumva hari ikintu muri we kitagenda neza. Bahise basaba Nyirarume kumujyana iwabo.

Ku itariki 7 Mata 1994, Mukasekuru yari iwabo amaranye igihe gito n’ababyeyi be, nyuma yo kuva kwa Sekuru. Jenoside itangiye, abicanyi baje mu rugo iwabo, babasaba kujya hamwe kandi ntihagire unyeganyega, kuko intego bari bafite kwari ukubamara ntihagire urokoka muri iyo nzu.

Mukasekuru avuga ko yibuka ko umwicanyi yamukubise ikintu gikomeye ku mutwe, ndetse yibuka n’imiborogo y’abandi bari bagize umuryango we, batakaga nyuma yo gukubitwa cyane n’interahamwe.

Uwo munsi abantu 11 mu bagize umuryango wa Mukasekuru barishwe, cyane ko bari bateraniye hamwe ari benshi nk’abagize umuryango umwe, kuko bari bagiye baturanye.

Yagize ati “Mpora nibuka ukuntu bishe umugore wa marume nabi, ahetse umwana mu mugongo”.

Nkuko abisobanura muri filimi mbarankuru ya ‘GulfNews’ yakozwe muri Mata 2019, Mukasekuru avuga ko yihishe mu mirambo ngo arebe ko yarokoka.

Ati “Naripfushije, ndyama mu mirambo ijoro ryose, icyo nibuka ni uko hari ukwezi kubonesha cyane n’umunuko w’amaraso.”

Mukasekuru yaje kuva mu mirambo akuwemo na bamwe mu bagize umuryango we bari barokotse, nyuma bagenda bashakisha uwabahisha.

Baje kubona umuryango umwe w’Abahutu wemera kubahisha ariko igihe gito, nyuma ubabwira ko bagomba kujya gushaka ahandi bihisha.

Mukasekuru n’abavandimwe be babiri, baragiye bihisha mu rutoki, bakajya batungwa no guhekenya ibijumba bibisi.

Mukasekuru ati “Nk’abana, ntitwari twarigeze twigishwa urwango, ntitwumvaga ibirimo kuba, ntitwari tuzi ko Jenoside irimo kuba mu gihugu cyose”.

Hakomeje habaho ibitero byinshi, ariko Mukasekuru arabirokoka byose, we ahamya ko ari Imana yabimukijije.

Kimwe n’abandi bana b’Abanyarwanda benshi barokotse Jenoside, Mukasekuru yarakuze.
Yagize ati “Iyo ntekereje Jenoside, ishusho ya mbere inza mu maso ni isura ya Papa akimara kumva ko indege ya Habyarimana yaguye. Ubundi Papa yari umugabo uhora yishimye, uhora amwenyura, ariko uwo munsi ntiyamwenyuraga uko bisanzwe, kuko we yumvaga ikigiye gukurikiraho, twe nta byo twari tuzi”.

Ati “Mbega ukuntu numvaga nifuza kumubona yongeye kumwenyura! Sinjya nibagirwa ukuntu isura ya Papa yahindukaga arimo yumva radio, wabonaga ko ari ibintu biteye ubwoba”.

Jenoside irangiye, Mukasekuru yagiye kuba muri Canada. Aho muri Canada, Mukasekuru ari kumwe n’abavandimwe be bane barokotse, batangiye ubuzima bushya, Mukasekuru asubira mu ishuri, anamenya kuba aho ataramenyereye kandi vuba.

Yagize ati “Urebye twese turaho, ariko iyo nsubije amaso inyuma, ndifuza nti iyaba twaranyuze mu bujyanama bw’ihungabana, kuko ntitwigeze tugira umwanya wo kuvuga ku byo twanyuzemo, twahise twinaga mu bundi buzima bushya, nta no kugira icyo twibaza. Ni umugisha ariko ni n’ibibazo icyarimwe”.

Mukasekuru yagarutse gusura u Rwanda bwa mbere mu 2005 kuva yarokoka Jenoside, ashimishwa n’ukuntu igihugu cyiyubatse ku buryo atabitekerezaga.

Yongeye kugaruka mu 2009, aje gukurikira imanza zacibwaga n’inkiko Gacaca, aho abishe Se babyireze, nyuma yumva biramuruhuye.

Yashyinguye Se mu cyubahiro mu Rwibitso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Ubu Mukasekuru ni umugore wishimye washatse i Dubai. Mukasekuru kandi ni umubyeyi w’umwana w’umukobwa ufite imyaka itanu, bakaba baramwitiriye Nyirakuru ‘Yohanita’.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.