Nsengumuremyi Athanase ukomoka mu cyahoze ari Komine Ngenda, mu Karere ka Bugesera k’ubu, avuga ko yatsinze ikizamini cy’iseminari hanyuma Padiri amwangira kwiga nk’abandi kubera ko ari Umututsi bituma atongera kwinjira muri Kiriziya.
Ibyo ngo byaturutse ku itotezwa ryakorerwaga Abatutsi mu Rwanda kuva kera, aho bameneshwaga, bagasahurwa, bakicwa ntacyo bazira, ariko byagera ku burezi bikaba ibindi kuko bahezwaga bikomeye mu mashuri, babuzwa kwiga ayisumbuye kandi atari abaswa, kuko batsindaga ikizamini cya Leta ariko ntibasohoke ku rutonde rw’abazakomeza.
Nsengumuremyi avuga ko mu 1983 ari bwo yari arangije amashuri abanza aho yarangiriraga mu wa munani, akaba ngo yarahoraga ari uwa mbere mu ishuri ari ko gutsinda ikizamini cy’Iseminari anto riko ntiyemererwa kuyiga.
Agira ati “Itotezwa ryo mu mashuri ni ryo ryabanje kuntera igikomere. Narangije uwa munani ntaraba uwa kabiri mu ishuri, mpita njya gukora ikizamini cy’iseminari ndanagitsinda. Icyo gihe twatsinze turi batatu gusa, hanyuma umupadiri ubishinzwe adutumaho kugira ngo atubaze imyirondoro yuzuye yacu”.
Ati “Yatangiye ambaza ababyeyi, abo tuvukana ni ukuvuga abahungu n’abakobwa ndetse n’abandi ba hafi mu muryango, agasoreza ku bwoko. Yageze rero ku bwoko ambajije nti ni ‘Tutsi’, cyane ko yambazaga mu Gifaransa. Padiri yahise arakara cyane, ati nari narangije kwandika ‘Hutu’ none utumye nsiba, arantonganya cyane”.
Umupadiri wamukoreye iryo vangura yitwaga Gakuba Deogratias, ubwo Nsengumuremyi ngo yahise ataha ababaye cyane, ariko nyuma yaho wa mupadiri ngo yaje gutumaho ba bana batsinze uko ari batatu n’ababyeyi babo ngo ababwire amanota ku mugaragaro.
Ati “Twaragiye maze Padiri atangaza ko natsinze hamwe n’abo bana babiri, ariko yongeraho ngo icyakora wowe Athanase ntabwo uzajyayo (mu iseminari) ntiwabishobora uri Umututsi, wihangane. Nahise numva meze nk’ukubiswe inyundo mu mutwe, nitura hasi. Padiri yabonye ko nababaye arambwira ati ihangane uzasibire uzongera ukore umwaka utaha”.
Yemeye gusibira, ariko ngo kwari ukubanza kwandikira Minisitiri w’amashuri abanza, akanomekaho fotokopi ya ‘fiche suiveuse’ (ifishi yarangaga umunyeshuri iriho n’ubwoko) akabona kubyohereza, aza no kubyemererwa atangira kwiga asibiye, gusa na bwo ntibyamuhiriye.
Ati “Nagarutse gukora ikizamini, noneho wa mupadiri aranyirukana. Nabaye nkicara mu cyumba cy’ikizamini, ifishi yanjye ya batisimu iri imbereye yanjye, Padiri aba araje arayifata ati Athanase kuki uri hano wowe! Ntangiye kumusobanurira aba aransohoye abwira umuzamu ngo anyirukane, banshumuriza imbwa ndirukanka. Kuva uwo mwaka mu 1984, sinongeye gusubira muri Kiriziya”.
Akomeza avuga ko yahise amara imyaka itatu nta dini abarizwamo, mu gihe yari umukirisitu ndetse na se yari afite imirimo ikomeye mu rwego rwa Kiriziya Gatolika. Icyo gihe yari yarabihiwe n’ibintu byose kuko banamubwiye kujya muri Serayi arabyanga.
Se umubyara muri batisimu ngo yaje kumujyana i Kigali ngo yige muri APE Rugunga, ariko basanga amafaranga y’ishuri ni menshi hakiyongeraho no kwicumbikira, na bwo biranga arataha.
Mu mpera z’umwaka wa 1986, Nsengumuremyi ngo yaje kwinjira mu itorero rya ADEPR, aribamo ari umukirisitu mwiza ndetse baza kumwemerera kuzajya kwiga ishuri rya Bibiliya, arishima kuko yumvaga agiye gukira cya gikomere yatewe na padiri.
Icyakora na ho ngo ntibyakunze kuko umupasiteri wari ukuriye aho yabarizwaga yaje kumwangira kujya muri iryo shuri nubwo inama zari zabyemeje, amusiba ku rutonde na none kubera ibintu by’amoko aza no kumwirukana mu rusengero, byongera gutuma akomereka. Aho hari mu 1991.
Mu 1992, Nsengumuremyi ngo yaje kujya i Burundi aragaruka maze aho yari atuye barabimenya barabivuga, abapolisi batangira kumuhiga ngo ni icyitso cy’Inkotanyi, ni ko gushaka uko acika ahungira i Kigali ari na ho Jenoside yabaye ari, gusa ngo ku itariki ya 7 n’iya 8 Mata 1994, ni bwo umuryango we wishwe n’interahamwe.
I Kigali ngo yarihishahishe kimwe n’abandi, ageze aho arasohoka nk’uwigemuriye urupfu, gusa aza guhungana n’abandi berekezaga i Gitarama ari na ho Jenoside yarangiye ari, hanyuma asubira i Kigali.
Nyuma ya Jenoside yarize yimara agahinda
Nsengumuremyi avuga ko Jenoside irangiye, ibintu bimaze gusubira mu buryo, yakoze imirimo ya Leta mu nzego z’ibanze, bigeze muri 2005 yiyemeza gusubira kwiga ni ko kujya gutangira amashuri yisumbuye muri APACOPE i Kigali.
Ati “Nambaye imyenda y’ishuri ndagenda ndiga nshyizeho umwete. Ayisumbuye nyarangije nahise nkomereza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), niga Icungamutungo ndarangiza, mbese cya gikomere nari mfite cyo kwiga naragikize, n’ubu nshatse nakomeza nkiga”.
Ati “Ni yo mpamvu ntabona uko nshimira Perezida wa Repuburika na FPR Inkotanyi, keretse gushyigikira imigambi ye yo guteza imbere igihugu, aho naba ndi hose, kuko yanyomoye igikomere gikomeye”.
Nsengumuremyi ubu afite imyaka 52, ni umushumba mu itorero rya ADEPER muri Paruwasi ya Kanyinya mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.