UBUHAMYA: Guhanahana amamoto y’ubwambure n’uwari umukunzi byamutaye mu kangaratete / iyo avuga urukundo amarira azenga mu maso , wamutega amatwi ukumva yashenguwe umutima

Mubuhamya bwe buteye agahinda avuga uko byamugendekeye bikamukomerana kubera guha umukunzi we amafoto yambaye ubusa agira ati:“Naramukundaga cyane! Yansabaga amafoto nambaye ubusa nkayamwoherereza kuko numvaga ari bumwe mu buryo bwo kwishimira urukundo rwacu, gusa nashenguwe n’ibyakurikiyeho.”

 

Ubu n’ubuhamya bw’umwana w’umukobwa utuye mu mujyi wa Kigali , gusatukaba twamuhaye akazina ka Bwiza mu buryo bwo guha umwirondore we umutekano nk’uko yabishatse, Bwiza afite imyaka 28 y’amavuko.

Iyo avuga ku rukundo amarira azenga mu maso, ukabanza kugira ngo ni amarangamutima y’ibyishimo amurenze, ariko wamutega amatwi ugasanga ari agahinda kamushengura umutima.

Mu 2018 yakundanye n’umusore ndetse urukundo rwabo rugera aharyoshye, basangira akabisi n’agahiye. Ntacyo batakoze mu rwego rwo kwishimisha no kuryoshya ubuzima bwabo.

Mu gihe bakundanaga, umusore yaje kujya gukorera mu Ntara ntibongera kujya babonana nk’uko byahoze. Aha niho umukunzi we yatangiye kujya amusaba kumwoherereza amafoto buri kanya ngo nibura amutereho akajisho, kuko yabaga amukumbuye.

Byaje gufata indi ntera ubwo nyamusore yadukaga imico yo kujya amusaba amafoto agaragaza bimwe mu bice by’umubiri we, kugeze no ku myanya y’ibanga.

Bwiza wari waramaze guhumwa amaso n’urukundo rw’ikinyoma, ntiyatekereje kabiri. Kenshi mu masaha y’ijoro amafoto yabaga acicikana.

Kubera ko uyu musore yari yapanze gahunda ye neza, yakomeje kumugusha neza kugeza igihe amuhaye ifoto ye yose yambaye nk’uko yavutse, kandi igaragaza isura.

Ubwo Mariza yambwiraga iyi nkuru numvaga bidashoka ko byabaho. Mubaza impamvu yemeye gushyira hanze ifoto ye, mu kiniga cyinshi n’amarira atemba ku matama, yambwiye ko yakundaga uyu musore kandi yumvaga atamuhemukira.

Ibihe byiza byarakomeje, amafoto akomeza kuyamwoherereza uko bwije n’uko bukeye, adatekereje ku ngaruka bishobora kuzamuteza.

Hari ubwo yabiganirije mugenzi we, amubuza kuzongera kubikora. Ariko umunyarwanda yarivugiye ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva, n’arimo urukundo ni uko. Inshuti ya Bwiza yamugiriye inama, nk’aho yabiretse, ahubwo akaza umurego.

Ntibyatinze ngo abone ko ibyo inshuti ye yamubuzaga byari ibifite ishingiro, kuko ibyo yitaga urukundo byahagaze ndetse wa musore agatangira kumuhoza ku nkeke.

Mu mpera za 2020 ubwo uru rukundo rwari rumaze kuyoyoka, umusore yatangiye kujya yaka Bwiza amafaranga ya hato na hato, amukangisha ko natayamuha azashyira hanze ya mafoto ye yambaye ubusa.

Bwiza yagize ubwoba akajya amuha amafaranga ku mushahara we. Kumuha make ntacyo byari bimutwaye, kugeza igihe yamusabye kumushakira miliyoni 5 Frw.

Uyu musore yamubwiye ko natabikora, amafoto agiye kuyoherereza abo mu muryango we ndetse akayashyira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.Bwiza yataye umutwe akumva aya mafaranga yayamuha, ariko abangamirwa no kuba ntayo yari afite icyo gihe.

Yamuhozaga ku nteke ku buryo yararaga adasinziriye, yibaza aho ari buyakure, atangira kuguza mu nshuti ariko biranga.Bimaze kumurenga yigiriye inama yo kubisangiza abandi, bamugira inama yo kwiyambaza ubuyobozi.

Yabanje kubigenza gake, ariko uyu musore ntabwo yigeze amuha agahenge. Yakomezaga kumutera ubwoba, niko kwigira inama yo kubishyikiriza Urwego rw’Ubugenzanzacyaha, RIB, baza kumufasha amafoto ye uyu musore ntiyayashyira hanze.

Iby’amafoto y’abambaye ubusa bimaze kuzengereza abantu benshi

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga, ushobora kuba hari igihe wabonye amafoto y’umukobwa cyangwa umugabo ari guhererekanywa yambaye uko yavutse.

Aya mashusho akenshi aba yashyizwe hanze n’abari abakunzi babo, kandi baba barayifotoje banezerewe. Ashyirwa hanze bitewe n’uko hari ibyo babasaba ntibabashe kubyumvikanaho.

Ni ikibazo cyagiye kizamuka gahoro gahoro, ariko usanga muri iyi minsi kimaze gufata indi ntera.

Hari n’abamaze kubihindura ubucuruzi ku buryo bacuruza ubusa bwabo, abandi bakitwaza ubw’abandi mu kubaka amafaranga.

Ku mbuga nkoranyambaga habaho abantu basaba abandi amafaranga, bakababwira ko bari bububahe amafoto y’ubwambure. Aha usanga ari nk’aya wawundi yita umukunzi we, ari kugenda agurisha.

Mu minshi ishize ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook na Instagram, hadutse abantu bo mu bihugu byo hanze bandikiraga Abanyarwandakazi babasaba kubaha amashusho agaragaza ubwambure bwabo, bakabaha amafaranga.

Hari uwandikiye umwe bakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda amusaba ko yamuhamagara mu buryo bw’amashusho, akamera nk’aho bari gukora imibonano mpuzabitsina, akamuha 1000$.

Uyu mukobwa yaje guperereza asanga ari bamwe mu bacuruza amashusho y’ubwambure bw’abantu ku mbuga zishyirwaho amashusho y’urukozasoni, ahita amureka.

Usibye kuba uwo amafoto ye yagiye hanze aba yasebye, ntabwo bikwiye mu ndangagaciro z’Abanyarwanda basanzwe barangwa no kwiyubaha, ko bagakwirakwije amafoto bambaye ubusa.

Iki ni igikorwa kenshi gikundwa n’urubyiruko, kuko arirwo rukoresha cyae izi mbuga nkoranyambaga.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko ibi bidakwiye kuko usanga kenshi birangirira mu marira.

Murenzi Clement yagize ati “Ibi ni ibintu byeze cyane ariko ntabwo byagakwiye, niba ari n’ibyo mukora muba mukwiye kubikorera iyo muhurira, mukirinda kubizana ku karubanda, ku mbuga nkoranyamabaga. Nuzajya ujya gutanga amafoto wambaye ubusa ujye utekereza kabiri.”

Imanashimwe Angella ati “Iyo muri mu rukundo uba wishuka ko ibintu byose ari byiza, nyamara siko bimeze kuko uwo mukundana umumenya byanyabyo mwatandukanye. Rero tujye dushyiramo n’ubwenge mubyo dukora byose.”

Benshi iyo bari mu rukundo baba batekereza ko uwo bari kumwe adashobora kumuhemukira, ariko ibi si ibyo kwizera ku buryo mwagera n’aho musangizanya ubwambure mu mashusho.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.