Mukarugwiza Monique ni umukristo, akaba umubyeyi w’abana 2, yamaranye umubabaro imyaka 12 kuko atari yabonye urubyaro. Mu bishoboka byose kwa muganga ntacyo batakoze, babwiwe ko byibura amahirwe ahari ashoboka ari uko bashobora kubyara rimwe mu myaka 50.
Abashinyagura bo bemezaga ko kutabyara bituruka kuri Sida ndetse n’ubusambayi bw’uyu mubyeyi, ariko byari ibinyoma. Hejuru y’ubwenge bw’abantu babonaga bitashoboka, kubw’imbabazi z’Imana n’ubuntu bwayo yakoze ibirenze ubwenge bwacu, iha urubyaro Monique n’umugabo we.
Uyu mubyeyi yahamije iby’iki gitangaza mu mashimwe menshi avuga ko muri urwo rugendo rwose Imana yabashoboje kwihangana, ntibajya mu bapfumu, nta waciye inyuma undi, byose abikesha ko byabaye ubuntu bw’Imana n’imbabazi zayo. Impamvu yabyo ngo ni uko hari ubwo yatentebukaga akabwira Imana ati” Nzakomeza ngukurikire ariko nzaba ndirira inyuma yawe, nta shimwe nzigera nguha rijyanye no kubyara!”
Monique yabaye imfubyi ku myaka 13 kuko ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abura n’abavandimwe be icyakora Imana itabura uko igenza yaje kurererwa kwa Nyirarume wamwitayeho uko yari ashoboye(Nawe arabimushimira). Amaze gushaka, Monique yumvaga ko umubabaro uzashirira mu rugo rwe, ariko byarushijeho gukomera Imana yemera ko anyura no mu kigeragezo cyo gutinda kubona urubyaro. Ibyo byatumye amagambo aba menshi, bitwa abarwayi ba Sida, bamwita umusambanyi,…
Muri make ubuhamya bwa Monique
Ati” Nakoze ubukwe nsa nk’ukiri muto, numvaga urugo ari umunyenga nigiriyemo, ariko hari irindi shuri nagombaga kwiga kugira ngo nzavuge Imana! Tukimara kubana n’umugabo, mu kazi ke hajemo impinduka ajya gukorera kure yo mu rugo, yajya aza nka rimwe mu kwezi umwaka wa mbere twabaye nk’abantu bafite urugo rutari hamwe. Ibyo rero byatumye mu mwaka wa mbere tutamenyerana neza, binatuma kandi iby’ishuri ryo gutinda kubona urubyaro tutabitindaho ngo tubone ko ari ikibazo. Mu 2005, umugabo yavuye ku kazi nyuma y’umwaka dushyingiwe araza tubana mu rugo nk’umugabo n’umugore.
Nanjye naje kuva ku kazi 2006, mu rugo imibereho ijyanye n’ibifatika nkabona ntibisobanutse, nkajya njya kwisengera ngo Imana itubwire uko tubigenza, hanyuma Imana ikajya inyibwirira urubyaro! Kubera imibereho idasobanutse twarimo icyo gihe, byatumye dusa nkaho duhuze, noneho njye abantu bavuga umwana nti” Ese muragira ngo Imana iduhe abana muri ubu bukene?” Icyo gihe njye numvaga Imana itazanyima abana ariko nkagira ubwoba ko izabampa nshaje [Ubu iyo aza kubyara akimara gushyingirwa, imfura ye iba irimo gusoza amashuri yisumbuye]
Nkabwira Imana nti umva rero, niba ushaka kuzangira nka ba Sara, bararambaga ubwo uziyaranje ungire muto niba ushaka kuzamumpa narabaye nka Sara mbashe kumurera!
Igihanda cy’amagambo ngo: Barwaye Sida, Monique ni umusambanyi, ngo ni zo mpamvu zituma batabyara. Abashinyagura bagiraga bati” Nta marira y’uruhinja bazumva!”
Hari umukozi wa Satani (Umugabo basengeraga hamwe) wari warayogoje abakobwa n’abagore abasambanya, nanjye nshyirwa kuri risite y’abo bavuze yasambanyije. Icyo kintu cyandijije amarira (Ibyo byabaye nkiri umukobwa, ariko bishibuka maze gushaka babonye tutabonye urubyaro). Umugabo wanjye yarashikamye kuko nta buhamya bubi yari anziho, uwo mushibuka Satani yaduteze ntiwahitanye urugo rwacu yaratsinzwe.
Satani kandi yakoresheje abantu, batega undi mushibuka ko turwaye Sida. Ubwo Sida barayivuze, birashyushye birashyushye Sida iba Sida ku buryo nanjye nagendaga nkuma ndayirwaye! Umugabo wanjye yari ananutse [Ubu yarabyibushye] yigendera ameze nk’umuntu w’umufirozofe, atiyitayeho rimwe na rimwe bakabihuza. Batuvuzeho Sida ku buryo igihe cyose najyaga kwa muganga nahoraga mbabwira kwibuka gushyiramo ikizame cya Sida. Kubera ayo magambo yose n’ubukene twarimo, hashize imyaka 5 iby’urubyaro tutakibitindaho.
Kera kabaye bisunze abaganga nabyo biba iby’ubusa!
Mu mwaka w’2009, umugabo namusanze i Kigali nibwo twafashe gahunda tujya kwa muganga. Baduhaye randevu (Rendez-vous) ngeze yo nsanga ibyuma byagombaga kunkorera byapfuye. Bambwira gusubira yo bukeye nabwo nsanga ibyuma ntibirakira, bimara nk’iminsi nk’itatu kandi ibizame umudamu akorerwa biba ari mu minsi ibaze: Hari iminsi y’uburumbuke, uba ugomba kuza imbere yayo kuko iyo wageze muri iyo minsi bakagukorera icyo kizamini kiba gipfuye ntabwo kiba ari cyo. None njyewe ya minsi irarenga, sinanabikurikirana n’abaganga babinkoreraga ntibabyitayeho bahise bankorera.
Nyuma y’icyumweru ibisubizo bije, muganga yatinye kubiduha aduha randevu mu rindi vuriro ritari iryo. Twamusanganye n’undi muganga, batubwira ibisubizo ariko bitaryoshye! Muganga ati ’Bijya bibaho ko dutanga ibisubizo kandi mwembi bikaba bitari byiza’. Muganga yaduhaye ibisubizo adutandukanyije, njye ukwanjye n’umugabo ukwe. Yatubwiye ko mfite ikibazo, kandi ko n’umutware afite ikibazo, njye bahise bampa na gahunda yo kubagwa.
Operation barayikoze basanga ndi muzima, ahubwo basanga ni ikosa ryabaye ku buryo muganga yahise anatanga itegeko ko ntawe uzongera kujya kubagwa atari we wamwisuzumiye. Icyakora nta muganga narenganya, ahubwo ni njye wari wakoze ikosa ryo kujya gupimwa ku gihe kitari cyo. Ibyo, Imana yabikoreraga kugira ngo menye uburyo nzasenga, muganga ahita anambwira ko hatazagira undi muntu n’umwe uzagira icyo ankorera kuko nta kibazo mfite.
Ubwo ikibazo cyasigaye ku mugabo, ariko ibyo kwivuza twahise tubiparikira aho! Nubwo byari bimeze bityo, benedata benshi bakomeje kudusengera. Ubwo twariparikiye kugeza 2014 nyuma y’indi myaka itanu, twongeye gutekereza kubyo kutabona urubyaro. Hari ubwo nabyukiraga umugabo nti” Turajya kwivuza nibiba na ngombwa turasaba amadeni!” umugabo ati”Twasaba amadeni tukajya kwivuza hanze ntibinakunde, ubwo urumva utaba usigaranye umugabo w’umusazi?” byageze aho ndekeraho kwizerera mu kwivuza. Iyo myaka yose twayimaze nta rubanza ruza rw’umwana, ntabyo gucyurirana twagiranye n’umugabo wanjye.
2014, twubuye gahunda yo kwivuza, biba iby’ubusa kuko Imana yagira ngo nidutanga ubuhamya ntibizitirirwe amaboko y’abaganga kandi koko haba bwa mbere kwa muganga cyangwa n’aho bwa kabiri nta muti n’umwe bigeze baduha. Twaragiye rero nabwo umuganga adusuzumye, yemeza cya kibazo. Mubaza niba nta kundi twabigenza ariko yansubije ijambo rimeze nk’inkota! Uwo muganga wari umunyamahanga yatubwije ukuri uko ibibazo biteye atabiciye ku ruhande, mubaza icyo twakurikizaho ambwira ko yatubonera abaganga: Abo biganye mu buhinde,…ubwo nari mubajije ibya fecondations (Uburyo bwo guhuriza hamwe intanga ngabo n’intangangore), muganga aransubiza ngo “Mwayikoresha iki mufite?” “Whith What?”
Nyuma y’iyo myaka 10 nibwo twamenye neza ikibazo uko giteye, ko ntacyo abaganga babasha kudufata, ko njye n’umugabo wanjye ntacyo dufite cyabasha guhuzwa ngo havemo umwana. Kuva icyo gihe namenye ko isengesho ryagombaga guhinduka, nkabwira Imana ko yarema ibitariho. Mbwira Imana nti ugomba kuduha abana, hari naho nageze ndayimbwira nti ’Nta muntu wigeze ubaho wampemukiye nkawe!’ ariko igihe kimwe ndi munzira ndimo njya ku kazi, Umwuka Wera aransanga arambaza ati” Imana wumva igufitiye ideni ngo wumve ko kuguha abana ari ideni igomba kukwishyura, mu byiza Imana ikugirira hari uruhare uba wabigizemo?”
Numva ndihannye, numva Imana irakomeye menya ko ndi uwo gucishwa bugufi yo igashyirwa hejuru nubwo nkibabaye muri iyo myaka yari imaze kuba 11. Ariko nubwo nihannye naragarutse nyibwiza ukuri nti” Mana nkubwije ukuri yuko mbabaye cyane, kandi ni wowe wenyine ndeba kuko iki kibazo wagikemura” Nta handi nzajya (Haba mu bapfumu, kwishakishiriza,..) Oya nzaguma imbere yawe ariko umenye ngo nzagukurikira ndi wa mwana urira!
2016 mu kwezi kwa 3 umuhanuzi yagarutse ku buhanuzi nari naramaze kugwiza, avuga kubyo kubona urubyaro. Ni ubwa mbere nari mubonye, ati”Ubu wowe uri nk’umugeni waritswe (Imyiteguro bakorera umugeni ugiye gushyingirwa), wirinde icyaha n’igisa nacyo, wirinde gukora ikintu cyangwa kujya n’ahantu utabajije Imana.
Ugomba kugenda muri gahunda y’Imana! Ati’ Imana iraje iratunguranye, igiye gutungura Satani n’abadayimoni.’
Yambajije uko byagenze ngo Maliya abyare, mubwira ko yasamye inda y’Umwuka Wera. Arambwira ngo njyewe sinzasama kubw’Umwuka Wera gusa, nzabyara ndi kumwe n’umugabo. Ibyo byanyongereye kwizera cyane!
Mu kwezi kwa 6, nyuma yo gusenga cyane byamfashije gushikama, numva mu mubiri wanjye hari ikintu cyahindutse! Nyuma y’iyo myaka 12 nkajya mbibwira umugabo wanjye, nawe ati umenya warasamye. Yabivuga nkamucyahira hejuru kuko numvaga narikuye mu mubare w’ababyara.
Numvaga ibimenyetso by’abagore batwite, haciyemo hafi ukwezi niyemeza kwisuzuma njyewe ubwanjye n’Imana, kandi nabikoze umugabo nawe ntamubwiye. Naguze utwo dupimisho muri farumasi, ntumarana nk’iminsi 3 naratinye kudukoresha numva narabihiwe ntashaka kongera kwibabaza. Umunsi umwe mu gitondo mfata icyemezo ndisuzuma, mfata ikizame cy’inkari nkimara gushyira mu gapimisho mbona uturongo tuzamutse twiruka!
Nahise mera nk’umusazi, ndasakuza nti ndatwite, ndatwite! Ni nko kuvuga ngo “Nabyaye”, hafi yo kuvuga ko umwana yahageze. Umugabo yashigukiye hejuru, ati umenye ute ko utwite? Naho ntiyari azi ko maranye utwo tuntu igihe. Mbura amagambo yo kumubwira mba nk’ikiragi, ndaterura ndamuzanira nti irebere utwo turongo tubiri.
Aho kwishima, numvise umubabaro[…Satani ni umugome] ndakarira Imana nyibaza impamvu yatinze kumpa umwana muri iyo myaka yose. Ariko yambwiye ko muri icyo gihe namaze mu bigeragezo sinasaze, siniyahuye, numvise nizemo ko icyo gihe cyose nabonye ineza y’Imana n’imbabazi zayo.
Mukarugwiza Monique ubu afite ishimwe rikomeye ko yabonye urubyaro, afite abana babiri umuhungu n’umukobwa. Ahora avuga ineza y’Imana yabonye, dore ko hari nubwo Umwuka Wera yigeze kumuhata agatambutsa ishimwe rye muri Bank rwagati. Niba uri mu kigeragezo icyo ari cyo cyose, menya ko Imana idakiranirwa, komeza uyizere wirinde icyaha n’igisa nacyo (Umenye ko uri nk’umugeni waritswe) nta kabuza amasezerano azasohora. Shalom!