Ibiza biheruka kwibasira abaturage bo mu Karere ka Gakenke mu ijoro ry’itariki ya 6 rishyira itariki ya 7 Gicurasi 2020, byateye igihombo gikabije, imiryango itandukanye isigara amara masa.
Mu bo byagizeho ingaruka harimo n’uwitwa Mwumvaneza Andrea, wari utuye mu Mudugudu wa Bwanamo, Akagari ka Rumbi mu Murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke.
Nk’uko abisobanura, uwo munsi ngo hari hiriwe umucyo, ku buryo nta wacyekaga ko imvura iri bugwe. Amasaha ya nijoro ageze, Mwumvaneza n’abagize umuryango we bakurikiranye misa yatambukaga kuri radiyo, ari na ko bafata amafunguro, baryama saa mbili z’ijoro.
Yagize ati “Ku manywa hari hiriwe umucyo, njye n’abana twanafatanyijwe gutema imishingiriro y’ibishyimbo. Ijoro rigeza tumaze kurya, twahise turyama; nko mu ma saa cyenda z’icuku imvura itangira kugwa. Sinatekerezaga ko ubukana bwayo bwashoboraga gutuma inzu igira icyo iba, kuko yari ikomeye”.
Byageze nko mu ma saa kumi n’imwe zo mu rukerera, ni bwo inzu ya Mwumvaneza yagwiriwe n’igitengu cyaturutse ruguru yayo.
Ati “Numvise igitengu kimanukiye inzu kiyituraho yose, twese n’abana twari tukiryamye. Ibitafari n’ibyondo byatuguyeho, nta muntu washoboraga kwinyagambura. Narwanye no gukuraho ibyari byatugwiriye b’ibitafari bivanze n’ibyondo n’igisenge cy’inzu; ngira ibyo mpirikira uruhande rumwe, mbasha kuvanamo umutwe wanjye wari wahezemo, uw’umugore n’akana k’imyaka ibiri k’agahererezi twari turyamye hamwe, ngira nti nibura n’aho ibihimba byakomereka, ariko umutwe ugasigara.
Ni na ko ibyondo, amatafari, insina ziturutse mu mirima iri ruguru y’inzu byakomezaga kuturidukiraho, icyakora tugira amahirwe uko twari muri icyo cyumba tuba tuvuyemo dutyo”.
Mu gihe bo barwanaga no kuva muri iyo sayo, ku rundi ruhande abana bari mu bindi byumba niko na bo batabazaga ngo bakurwemo.
Mwumvaneza byamusabye gutabaza abaturanyi, kuko ngo yabonaga byamurenze, ntacyo yakora kubera uburemere n’ubukana ibi biza byari bifite.
Ati: “Umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 15 n’undi muhungu rukumbi nari mfite w’imyaka icyenda bari baryamye mu cyumba kimwe, igitengu cyabanjirije aho bari baryamye bahita bashiramo umwuka. Ni mu gihe abandi babiri bari mu kindi cyumba umwe w’imyaka 19 n’undi w’imyaka 13 bo bakuwemo bakomeretse, bahita bajyanwa mu bitaro aho bamaze iminsi bitabwaho”.
Ati “Umwana w’umukobwa nibuka ukuntu yakundaga gusenga. Tumukura mu isayo yari afite ishapure mu ntoki yapfanye na yo, umuhungu wanjye yakundaga umurimo. Nizeye neza ko batabarutse amahoro, aho bari hakaba ari heza”.
Uretse abana be bishwe n’ibi biza, Mwumvaneza yari afite imirima iteyemo urutoki n’ibindi bihingwa, afite inka ebyiri zendaga kubyara, ibyo yari yarasaruye birimo n’ibishyimbo yateganyaga ko bizabatunga mu mezi yari agiye gukurikiraho; byose byaratikiye, ntiyasigarana na kimwe.
Yagize ati “N’utu twenda mubona nambaye, ni abaturanyi bagendaga baturaruza mu gihe batabururaga iyi nzu bashakisha abo bana banjye. Ibintu byose byanshizeho nta kantu na kamwe nasigaranye; nasigaye meze nk’uri mu butayu”!
Ku rundi ruhande, Dushimirimana Gloriose, ufitanye isano n’umuryango w’abantu umunani bo mu rugo rumwe bishwe n’ibiza (Umugabo witwa Dushimimana Theoneste, umugore we Hategekimana Edithe n’abana babo uko ari batandatu) avuga ko basigaranye akababaro batewe n’urupfu rwabo.
Yagize ati “Hategekimana yari muramukazi wanjye, hamwe n’umugabo we bari badufatiye runini mu muryango, ntacyo twababuranaga. Bapfanye n’abana bose uko ari batandatu barimo abakobwa batatu n’abahungu batatu. Byaraturenze kubura umuryango wose muri ubu buryo, muri twe hari n’abatariyumvisha ibi bintu byabaye”.
Mu Karere ka Gakenke habarurwa abantu 23 bahitanwe n’ibiza. Byanasenye inzu, bisiga imiryango 1,622 iheruheru, amatungo 120 arapfa, byangiza imyaka iri ku buso bwa hegitari 924 na bimwe mu byumba by’amashuri. Byanangije imihanda, ibiraro birimo ibihuza imirenge n’ibihuza aka karere n’utundi bihana imbibi.
Leta yihutiye gutanga ubutabazi bw’ibanze ku babirokotse
Abaturage bo muri aka karere bavuga ko Leta itigeze ibatererana mu kababaro basigaranye, kuko uretse ubufasha bw’amafaranga bwahawe abo mu miryango yabuze ababo mu rwego rwo kubafata mu mugongo, imiryango yahise itangira gukurwa mu manegeka icumbikishwa mu nzu zitari zituwemo, indi yimurirwa by’agateganyo mu bigo by’amashuri n’ahandi hantu bigaragara ko hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu miryango yari yashegeshwe n’ingaruka z’ibiza, isaga 70 yahawe ibikoresho by’ibanze bigizwe n’ibiryamirwa n’ibyo mu gikoni. Ibi byiyongeraho toni zisaga 75 z’ibiribwa byatanzwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), byatangiye gusaranganywa imiryango 1,413 yagizweho ingaruka n’ibiza yo muri aka karere kuva tariki 13 Gicurasi 2020.
Nyiramagambo Petronila, umwe mu baturage yagize ati “Twasigaye ntaho gutura dufite, turacumbitse. Benshi muri twe twari dufite imirima, yose yararengewe, aho twari twahinze ibishyimbo byajyanye n’imishingiriro imirima isigaramo ubusa.
Gusa igihugu cyacu ni cyiza, kuko nyuma y’ibyo byose cyadutekerejeho, urabona nk’ibi biribwa batugeneye biraducuma iminsi, tubonye icyo tugaburira abana, mu gihe turaba dutegereje uko bizagenda, tugasubira mu buzima busanzwe”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, aheruka muri aka karere tariki 14 Gicurasi 2020, aho mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahumurije imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza muri rusange, ahamya ko Leta ibazirikana, kandi ko itazigera ibatererana mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Yabijeje ko hari gukorwa ibishoboka, kugira ngo ibyangijwe n’ibiza byongere bisanwe.
Yagize ati “Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yantumye kubabwira ko yifatanyije namwe. Nyuma y’ibyabaye byose ndabasaba kudacika intege, urugamba rwo kurwanya ibiza no kurinda ko biduteza ingaruka ntimugomba kurudohokaho.
Muzi neza ko bidateguza, kandi baca umugani mu kinyarwanda ngo ‘amagara araseseka ntayorwa’. Niba ufite umurima cyangwa inzu mu manegeka ukayagumamo, ibiza ntibizaza ngo bigusigeyo”.
Yakomeje agira ati “Icyo musabwa ni ukuva mu manegeka mukaba mwikinze ahantu hadashyira ubuzima bwanyu mu kaga nko mu mashuri n’ahandi, sakindi ikazaba ibyara ikindi; ibintu ni ibishakwa. Tuzabaha umuganda, mwongere mwiyubake, abahinzi-borozi musubire ku isoko, kuko tubakeneye muri mu bibateza imbere, kandi mufite ubuzima bwiza”.
Imibare yakusanyijwe n’Akarere ka Gakenke igaragaza ko ingo zikabakaba ibihumbi bitanu ari zo zituye ahantu hatari ku midugudu. Izigera ku 1,141 muri izi ngo ni iziri mu manegeka akabije. Ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko bushishikajwe no kuvana abantu mu manegeka, ndetse iyi gahunda bukaba bwaratangiye kureba uko buyifatanya n’abafatanyabikorwa bako.