Ubuhinzi n’Ubworozi byagenewe miliyari 122.4Frw mu ngengo y’imari ya 2020/2021

Ubuhinzi n’ubworozi byagenewe ingengo y’imari ya miliyari 122.4 z’Amafaranga y’u Rwanda azafasha mu guteza imbere urwo rwego mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021.


Byatangajwe ku wa 22 Kamena 2020, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagezaga umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka utaha ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa SENA ndetse n’umutwe w’Abadepite.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021 yagejejwe ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ingana na miliyari 3,245.7 z’Amafaranga y’u Rwanda, Minisitiri Dr Ndagijimana akaba yasobanuye uko igabanyije mu bikorwa binini by’iterambere ry’igihugu.


Ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi n’ubworozi izashyirwa mu bikorwa bitandukanye byo kuzamura urwo rwego nk’uko Minisitiri Ndagijimana abisobanura.

Ati “Iyo ngengo y’imari izifashishwa mu gukomeza gukoresha inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure, gukomeza gahunda ya Nkunganire ku bihingwa byatoranyijwe. Gukomeza kongera ibikorwa remezo mu buhinzi bigamije kurwanya isuri hubakwa amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri”.

“Hari kandi gukomeza guteza imbere ibikorwa byo kuhira haba mu bishanga no ku misozi kimwe n’ikoranabuhanga rito ryo kuhira imyaka, kugira ngo ibihingwa bibashe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere”.

Yagarutse kandi kuri bimwe mu bikorwa remezo bijyanye no kuhira bizitabwaho muri iyi ngengo y’imari.


Ati “Muri iyo mishinga yo kuhira harimo uwa Gako n’uwa Gabiro igice cya mbere cya hegitari zisaga ibihumbi bitanu (5,000) n’igishanga cya Mpanga cya hegitari 659. Hari kandi imirimo yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu bishanga bya Rwamagana, Rurambi, Bugarama, Muvumba, Gatuna na Kamiranzovu”.

Yavuze kandi ko harimo na gahunda yo gukomeza gukingira amatungo indwara zitandukanye no kuyatera intanga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere amatungo atanga umusaruro utubutse.

Minisitiri Ndagijimana avuga kandi ko hari na gahunda yo gukomeza guteza imbere ibihingwa byoherezwa hanze no kugabanya umusaruro wangirika.

Ati “Hari kandi kurushaho kongera ingano n’ubwiza bw’ibikomoka ku buhinzi twohereza mu mahanga harimo ikawa n’icyayi no gutanga ingurane ahazagurirwa ubuhinzi bw’icyayi. Harimo kandi kugabanya igihombo kigaragara mu gihe cyo gusarura hubakwa ubwanikiro n’ubuhunikiro bishya”.

Yongeyeho ko hazashyirwa ingufu mu guhunika mu bigega byabugenewe umusaruro wifashishwa mu bihe bigoye, hakazahunikwa toni zigera ku 7,000 z’ibigori na toni 3,000 z’ibishimbo ziyongera ku ziri mu buhunikiro bw’igihugu.


Gahunda z’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, na zo ngo zizagezwa ku bahinzi-borozi bashya ibihumbi 20.

Aha ngo amatungo agera ku 57,500 arimo inka, ingurube n’inkoko azashyirwa mu bwishingizi, na hegitari 13,647 z’ibihingwa birimo ibigori, umuceri, imyumbati, soya, urusenda n’urutoki na byo bikazashyirwa mu bwishingizi.

Mu mwaka ushize wa 2019, umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye ugereranyije na 2018, kuko ngo wazamutse ku kigero cya 5%.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.