Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruratangaza ko ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bikomeje.
Ubukerarugendo kandi burakomeje no mu zindi Pariki z’Igihugu kimwe n’ahandi hantu nyaburanga ba mukerarugendo basanzwe batemberera, nk’uko RDB ibisobanura.
RDB itangaje ibi nyuma y’ibibazo by’umutekano muke byabaye mu ijoro ryo ku itariki 04 Ukwakira 2019, aho abantu batahise bamenyekana bagabye igitero muri ako gace gaherereyemo Pariki y’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bakica abantu barimo n’abasivili, abandi bagakomereka.
Abagabye icyo gitero bakoresheje intwaro za gakondo ndetse n’imbunda nk’uko Polisi y’u Rwanda yabisobanuye.
Itangazo ryatanzwe n’ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB riravuga ko inzego z’umutekano zahagaritse ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ubu umutekano ukaba waragarutse muri ako gace.
Iryo tangazo rigira riti “Abasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga nta kibazo cy’umutekano muke bigeze bagira kandi n’ubu nta kibazo bafite, baratekanye.”
RDB ivuga ko ubukerarugendo mu Rwanda bwateye imbere mu myaka isaga 20 ishize, ibyo bikagaragazwa n’ibihumbi byinshi bya ba mukerarugendo bitabiriye gusura ahantu hatandukanye mu Rwanda, kandi ko muri iyo myaka yose nta kibazo cy’umutekano muke bigeze bagira.
RDB ishimangira ko umutekano wa ba mukerarugendo ari ikintu cy’ibanze yitaho kandi ko bizakomeza bityo.