Nyuma y’uko tariki 10 Mutarama 2018 Aaron Ndayitegeye w’imyaka 26 asezeranye na Josée Mukeshimana w’imyaka 50 mu Murenge wa Huye, ari nawo batuyemo bombi, mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Mutarama 2018 abantu bibazaga niba Ndayitegeye atabenze Mukeshimana kuko yatinze kwitabira umuhango wo kumusaba.
Byari biteganyijwe ko ajya kumusaba saa tatu za mu gitondo, umuhango ukabera ku Ngoro y’Umurage w’u Rwanda y’i Huye, ari naho Mukeshimana akora, ariko saa saba zibura mike ni bwo uyu musore yahageze.
Umugeni we yari amutegereje atuje, ari kumwe n’abakobwa ndetse n’ababyeyi bari bamugaragiye.
Abageze kwa Ndayitegeye bavuga ko kumukura mu rugo ngo aze gusaba umugeni byagoranye, kuko ngo yavugaga ngo nibamwihorere arirwariye.
Gusa n’ushidikanya kwa Ndayitegeye byanagaragaye aho byageze igihe cyo kujya kwitegura ngo bajye gusezerana mu rusengero, atinda kugenda.
No mu gihe cyo gusohokana umugeni binjira mu modoka, Ndayitegeye yabanje gusa n’usohoka asize umugeni, bamwibutsa ko yamusize asubirayo.
N’ubwo ubu bukwe bwabaye utu dushya twose ntibyabubujije gutaha kugeza kumusozo.
Amafoto