Ku itariki ya 9 Nyakanga 2023, nibwo mu Murenge wa Kinigi havuzwe guterana kw’abitwa ubwoko bw’Abakono, bimika umutware wabo mu birori by’akataraboneka byagaragaye ko byiteguwe kandi birimo abakomeye. Ni umuhango wabereye mu Karere ka Musanze, aho bivugwa ko wari witabiriwe n’abantu batandukanye, barimo n’abasanzwe bazwi muri politiki y’igihugu, abacuruzi n’abandi.
Icyari kigamijwe kwari ugushyiraho umuyobozi, ndetse byarakozwe himikwa ‘umutware’ witwa Kazoza Justin. Uyu mugabo wimitswe, asanzwe ari umucuruzi ufite n’ishoramari mu bijyanye n’amabuye y’agaciro .Ni umuntu wifashije mu by’ukuri, afite kandi ibikorwa bifatika.
Kwimika umwami w’abakono kabone nubwo ababikoze baba batari bagambiriye ikintu kibi, bihabanye n’amahame remezo y’u Rwanda mu Itegeko Nshinga. Itegeko Nshinga rivuga ko amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda ari byo nkingi y’iterambere. Mu ngingo ya kabiri y’amahame remezo hagarukwa ku “Ubumwe” handitse hati “kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Kuva aya makuru yatangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, havuzwe amazina atandukanye y’Abanyapolitiki bari bitabiriye uyu muhango w’iyimikwa. Muri bo, havugwa Umusenateri, abayobozi bo mu Karere ka Musanze kugera no ku bandi barimo n’abashinzwe umutekano.
Inkurikizi y’uko kwimika umutware w’Abakono ntiyabaye nziza, kuko Umuryango wa FPR Inkotanyi wanenze ku mugaragaro ibyo ibirori ,uvuga ko atari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. Uyu muryango wavuze ko imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo bigomba guhinduka abanyamuryango babigizemo uruhare bakazahanwa. Ingaruka zahise zitangira kwigaragaza kandi n’ubu zirakomeje.
Bikiba , amakuru yizewe yavuze ko nyuma y’uwo muhango hari abayobozi bo ku rwego rw’Imirenge, ku Karere ka Musanze n’abandi bantu ku giti cyabo bahise batabwa muri yombi. Amakuru kandi avuga ko hari abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bakurikiranyweho ibyo gutegura ibyo birori bitemewe mu Rwanda.
Urutonde rw’abirukanwa kubera iyi dosiye rurakomeza kurambuka :
1. Visi Meya Rucyahana wari umushyitsi mukuru mu Bakono yareguye
Andrew Rucyahana Mpuhwe wari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko yemeye ko yakoze ikosa ryo kwitabira umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono nk’umushyitsi mukuru. Rucyahana Mpuhwe Andrew yeguye nyuma y’umunsi umwe habaye Inama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’igihugu i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uyu mugabo wari mu bitabiriye iyi nama kimwe n’abandi bagaragaye muri uyu muhango wo kwimika Umutware w’Abakono basabye imbabazi ku bw’iki gikorwa kidindiza inzira y’ubumwe Abanyarwanda bahisemo.
2.Ramuli wari Meya w’Akarere ka Musanze na Nyobozi ye barasezerewe
Ku mugoroba wo ku itariki 08 Kanama 2023, nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo risinywe mu izina rya Parezida Paul Kagame, ryirukana mu mirimo abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo abayobozi batatu b’uturere.
Ramuli Janvier yakuwe ku mwanya w’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryirukanye abayobozi mu rwego rw’Intara y’Amajyaruguru no mu turere. Uretse umuyobozi w’akarere wasezerewe, abandi basezerewe mu Karere ka Musanze, barimo Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, Gitifu w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent n’Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, Musabyimana François.
Kamanzi Axelle akiri Visi Meya wa Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage
3. Uwanyirigira Marie Chantal
Nyuma y’uko atorewe kuyobora manda ya kabiri nk’umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, asezerewe ku murimo w’ubuyobozi bw’akarere ka Burera nyuma y’igihe cy’umwaka n’igice atorewe manda ya kabiri mu Ugushyingo 2021. Yari amaze imyaka ibiri ari umuyobozi w’ako karere, nyuma y’uko atorewe uwo mwanya tariki 6 Ukuboza 2019 nyuma y’uko yari umukozi w’akarere ka Burera ayoboye ishami ry’uburezi.
Nyuma y’iryo tangazo yagiye ku rubuga rwa Twitter ashimira Parezida wa Repubulika muri aya magambo, ati “Nsabye imbabazi ku nshingano ntabashije kuzuza, cyane cyane gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda.
4. Nizeyimana JMV wari Meya wa Gakenke yarasezerewe
Gakenke nayo iri mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru twabuze abari abayobozi batwo, aho Nizeyimana Jean Marie Vianney nawe yagaragaye ku rupapuro rw’Umuhondo rusezerera bamwe mu bayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru. Uyu yahoze ayobora Umurenge wa Ruli, atorerwa kuyobora akarere ka Gakenke tariki 19 Ugushyingo 2021.
5.Mushayija Geoffrey wari Gitifu w’intara y’amajyaruguru yarasezerewe
Uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Mushayija Geoffrey yarirukanywe kumpamvu zimwe n’izabari twavuze haruguru , nawe yashinjwa kutubahiriza ubumwe bw’Abanyarwanda, yasimbuwe na Nzabonimpa Emmanuel wari Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi.
6. Espérance Mukamana wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Ubutaka
Amakuru avugwa ni uko uyu Madamu Espérance Mukamana wari uyoboye Ikigo cy’igihugu cy’Ubutaka nawe ari umwe mu Bayobozi bitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono Kazooza! Espérance Mukamana ni umunyamategeko wari umaze imyaka igera kuri 22 mu mirimo ifite aho ihurirye n’iby’ubutaka mu Rwanda. Yagize uruhare mu maguvurura y’imikoreshereze y’ubutaka aba Umwanditsi wungirije w’inyandikompamo z’ubutaka mu Ntara y’Amajyepfo ( 2006-2016); Umwanditsi w’Impapurompamo z’ubutaka mu Mujyi wa Kigali ( 2016-2017). Mbere yaho yabaye Umunyamategeko w’Umuryango utegamiye kuri leta, Haguruka (2001-2004); akora mu Bushinjacyaha Bukuru no mu Bushinjacyaha by’iyahoze ari Intara ya Byumba kuva mu 2012.
Mu bikomeje kuvugwa byaba byirukanishije aba bayobozi, harimo inama iherutse guteranira mu murenge wa Kinigi, yahuje ubwoko bw’abakono, banimika umutware wabo, ibyafashwe nko kuvangira gahunda Leta yiyemeje ya Ndi Umunyarwanda. Uko guhagarikwa kw’abayobozi, kurahuzwa n’uko mu itangazo, impamvu zagiye zigaragazwa ari uko abo bayobozi batabashije kuzuza inshingano zabo, zirimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
SRC:Umuryango.RW