Uburasirazuba: Gushyira amakaro ku nzu z’ubucuruzi si itegeko – PSF

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, avuga ko gushyira amakaro ku nzu z’ubucuruzi birimo gukorwa mu mijyi na santere z’ubucuruzi mu ntara atari itegeko, kuko n’amarangi yemewe gusigwa ahubwo buri wese akwiye kumva ko agomba gukesha aho akorera.

PSF ivuga ko gushyira amakaro ku nzu ari ukuzikesha kandi ukamara igihe utavuguruye

PSF ivuga ko gushyira amakaro ku nzu ari ukuzikesha kandi ukamara igihe utavuguruye

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, ni bwo mu Ntara y’Iburasirazuba hatangiye gahunda yo gushyira amakaro ku nzu z’ubucuruzi.

Ndungutse Jean Bosco avuga ko iyi gahunda bayitekereje kubera umuhanda wa kaburimbo Kagitumba-Rusumo wavuguruwe, na bo bagashaka gukesha aho bakorera.

Avuga ko kuba benshi bakoresha amakaro atari itegeko ahubwo ari uko babonye yahenduka ugereranyije n’irange bitewe n’igihe amara atarasimburwa.

Ati “Washyiraho amakaro, washyiraho arukobonde, washyiraho irangi ariko icy’ingenzi buri muntu ahitamo icyo ashoboye kandi kitamuhendesha. Ari byiza ugashyiraho arukobonde biba bibaye burundu ni imyaka 20 yashira, ushyizeho amakaro imyaka itanu yarenga ntacyo araba, noneho usizeho irangi uba wiyemeje gusiga kabiri mu mwaka. Kuba barahisemo amakaro ni uko babonaga adahenze”.

Bamwe mu bacuruzi bashima iyi gahunda ariko nanone bakavuga ko bizagorana kubera ubushobozi.

Hari kandi n’abagaragaza ikibazo cy’inzu zishaje kuburyo zitajyaho amakaro kuko yateza impanuka.

Rutaremara Fulgence, umwe mu bafiteinzu zishaje mu Mujyi wa Nyagatare avuga ko agiye kwiyambaza abajyanama kugira ngo na we ajyane n’abandi inzu itazangiza isura y’umujyi.

Agira ati “Twabanje kugorwa n’uko batubwiraga ko inzu zacu ziri mu gishanga, ariko ubu baduhaye ibyangombwa. Turaza kwifashisha ababisobanukiwe ku karere baduhe inama niba twavugurura kuko amakaro agiyeho ubu byateza impanuka kandi ntidushaka kwanduza umujyi wacu kubera inzu zacu zidasa neza”.

Ndungutse Jean Bosco, asaba abacuruzi bafite ibibazo byo kubanza kuvugurura inzu zabo kudacikanwa n’aya mahirwe, kuko ubu buri wese yemerewe guhindura inzu ye atabanje gusaba icyangombwa cyo kuvugurura.

Naho ku nzu ziri mu maboko ya Leta nk’amasoko, na zo ngo bavuganye n’ubuyobozi bw’uturere ku buryo na yo agomba gusigwa amarangi cyangwa agashyirwaho amakaro cyangwa arukobonde.

Zimwe mu nzu zirashaje ku buryo zitashyirwaho amakaro kuko zahirima

Zimwe mu nzu zirashaje ku buryo zitashyirwaho amakaro kuko zahirima

Ati “Barabizi twaravuganye kandi na bo niyo ntego bagomba gusukura nk’uko babigenzaga. Bashyiraho amarangi cyangwa amakaro icy’ingenzi ni uko imijyi na santere z’ubucuruzi byacu bisa neza abantu bagahabwa serivisi bishimye”.

Gahunda yo kuvugurura no gukesha inzu z’ubucuruzi mu Ntara y’Iburasirazuba izarangirana n’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Mufulukye Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, ashima igitekerezo cy’aba bacuruzi ndetse akizeza ko ubuyobozi bwiteguye kubafasha kugira ngo igitekerezo cyabo kitazadindira.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.