Ubusanzwe indwara y’imvuvu no gucika kw’imisatsi biterwa n’uruhu rwumagaye cyangwa gukoresha ibikoresho by’imisatsi byanduye, ibintu bitandukanye dushyiramo, nk’amavuta ataragenewe gusigwamo n’ibindi.
Umuntu uwari we wese yarwara imvuvu hatitawe ku myaka afite, cyangwa aho atuye. Akaba ari yo mpamvu kumenya uburyo bwo kuzirinda ari ngombwa.
Hari uburyo bworoshye wakoresha uri mu rugo ukivura imvuvu ndetse no gucika kw’imisatsi.
1. Ikinini cya aspirin
Ufata ikinini cya aspirin ukagisya ugashyira ifu muri shampo ukabisiga mu mutwe ukabireka iminota itanu kugirango byinjire mu ruhu, nyuma yaho ugakaraba.
2. Umutobe w’indimu
Ufata umutobe w’indimu ugasiga ahari imvuvu ukabireka mu gihe k’iminota 15 nyuma ukamesa mu mutwe.
3. Indimu n’igikakarubamba
Ufata igitunguru imwe, igikakarubamba n’ikiyiko kimwe cy’amavuta ya olive. Ukamura igitunguru amazi avuyemo ukayavanga nayo mugikakarubamba warangiza ugasukamo ikiyiko cy’amavuta ya olive, urwo ruvange ukarusiga mu mutwe ukabirekeramo mu gihe kiri hagati y’iminota 15 na 20, nyuma ugafurishamo shapo. Ibyo ubikora byibura kabiri mu cyumweru kugirango bitange umusaruro.
4. Amavuta ya COCONUT
Aya nayo afasha cyane mu kurwanya imvuvu. Mbere yo koga mu mutwe wajya ubanza kuyasigamo.
5. Umutobe wa pome na vinegre
Ufata pome ugakamuramo umutobe ukavanga na vinegre ukabisiga mu mutwe buri gihe mbere yo gukarabamo byibura buri munsi.
Ubwo ni bumwe mu buryo wakoresha wivura imvuvu ariko kandi wirinda stress kuko nubwo nayo idatera indwara y’uruhu abashakashatsi bavuga ko yongera izihari. Kurya neza ibiryo bifite intungamubiri ihagije ndetse n’imbuto kuko umusatsi udafite vitamine nawo ucika. Ibyo byose bizatuma ukomeza gusa neza.