Uburyo yapfuyemo biteye agahinda! umuramyi Gisele Precious yitabye Imana nta n’umwaka ushize akoze ubukwe

Umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda , kuri ubu ntakiri mu mwuka w’abazima , urupfu rwe rwamenyekanye kumugoroba w’ejo hashize tariki ya 15 Nzeri 2022 akimara gushiramo umwuka.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yaguye mu rugo rwe, aho yari atuye mu Karere ka Rubavu, gusa icyamuhitanye ntikiramenyekana.

Gisèle Precious yasize umwana w’umuhungu we n’umugabo we, Niyonkuru Innocent bibarutse ku wa 28 Kanama 2022.

Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017, asengera muri ADEPR Gatenga.

Indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyo yise ‘Umusaraba’. Yamenyekanye mu zindi zitandukanye nka “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.

mu kwezi kwa ukuboza 2021 nibwo uyu muhanzikazi yari yakoze ubukwe

Uyu muhanzikazi yahitanwe n’urupfu rutunguranye kuko yari muzima , bigaragara ko ntakindi kibazo afite , uyu muhanzikazi wari umaze kwigarurira imitima ya benshi ,umwaka ushize Tariki 18 Ukuboza 2021 ni bwo Nsabimana Gisele wari uzwi nka Gisele Precious yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Niyonkuru Innocent mu muhango wabereye muri ADEPR Gatenga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.