Kuva tariki 15 Kanama 2020, moto na taxi (voiture) zitwara abagenzi zose zisabwa kugira imashini (telefone zigezweho zitwa smart phone), zibara igiciro cy’urugendo hashingiwe ku mubare w’ibirometero ikinyabiziga cyagenze.
Ni mubazi yitwa ‘Intelligent Connected Fare Meter’ (ICFM), ikoresha amakuru ihabwa na mudasobwa z’ikigo kiba cyayishyize ku kinyabiziga runaka.
Izo mudasobwa na zo zibona amakuru ziyakuye ku kandi kuma bita GPS (Global Positioning System), kaba kahishwe muri icyo kinyabiziga mu gihe bagishyiraho imashini ya ICFM, kakaba gakorana n’icyogajuru kigafotora amashusho kikayohereza muri mudasobwa ziri ahantu runaka.
Ba nyir’iryo koranabuhanga babasha kugenzura ikinyabiziga n’aho giherereye hose, icyerekezo kirimo kujyamo ndetse n’aho kivuye, bikanagaragara ko icyo kinyabiziga kirimo kugenda cyangwa gihagaze, ndetse n’umuvuduko kirimo kugenderaho.
Inama yiswe ‘Transform Africa’ yabaye mu mwaka wa 2015, ni yo yabyaye igitekerezo cy’uko iryo koranabuhanga ryakoreshwa n’abatwara abagenzi mu Rwanda, binyuze muri Karanvir Singh uyobora ikigo ‘Yego Innovision’ wari wayitabiriye.
Aganiriza Kigali Today, Karanvir yagize ati “icyo gihe buri kintu cyose cyari gishingiye ku bikorwa by’amaboko, amakuru yose ajyanye n’abamotari yandikwaga mu mpapuro z’abahagarariye Koperative yabo, bikaba byaratezaga ikibazo cy’umutekano muke kuko abenshi batwaraga abantu mu buryo butemewe”.
Ati “Abantu barihishaga ntubabone, habagaho impanuka zitwara ubuzima bw’abantu zikanabahombya, hari n’ibindi byaha byakorwaga n’abamotari kuko utashoboraga kumenya aho baherereye.
Hari n’ikibazo cy’uko buri kintu cyose cyishyurwaga mu guhanahana amafaranga mu ntoki, nyamara u Rwanda rwarifuzaga kwishyurana ntawe ukoze ku biceri no ku noti, bitarenze umwaka wa 2020”.
Mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka wa 2017, ni bwo ‘Yego Innovision’ ya Karanvir yatangiye gushyira GPS muri moto ndetse no guha abamotari imashini za ICFM (zitwa Yego Moto), ku buryo byageze mu kwezi k’Ukuboza muri uwo mwaka hamaze gutangwa izigera kuri 940.
Karanvir akomeza agira ati “ibyo abamotari bakoresha Yego Moto bingana nka 5% by’umusaruro bagakwiye kuba babyaza iri koranabuhanga, hari andi mahirwe kuri bo no kuri Leta muri rusange, kuko bituma bagaragara, bakorera mu mucyo, bafite umutekano,…iyo utabona ikintu nta n’uburyo wakigenzura cyangwa wagikurikirana”.
Karanvir yasobanuraga ibi amaze gutanga impano ya moto nshyashya ku witwa Ntakirutimana Gerard, aho yanamusezeranyije ko kwiga nibitangira, abana be babiri baziga amashuri abanza bishyurirwa na ‘Yego Innovision’.
Iki kigo cyashimiye Ntakirutimana kuba yarabaye umumotari wa mbere wemeye gukoresha imashini ya ‘Yego Moto’ kuva muri 2017 kugera uyu munsi.
Ntakirutimana yari asanzwe akora nka bagenzi be babyuka mu gitondo bakajya gutegereza abagenzi ku muhanda, bababura bagatangira kuzenguruka imihanda yose bashakisha, bahamagara, ari nako bamara ibitoro (essence) by’ubusa.
Kuri ubu si ngombwa ko Ntakirutimana agenda ashakisha umugenzi, kuko aho ageze hose abona muri Yego Moto umugenzi wakanze mu ikoranabuhanga ryayo agaragaza ko ategereje moto iri hafi aho, cyangwa yahamagaye kuri nimero 9191 (ku badafite tefone zigezweho).
Ntakirutimana yagize ati “Ntabwo ari abagenzi gusa dutwara kuko n’abashaka kudutuma, umuntu aguha ikintu ukakijyana, iyo kigeze aho wifuza, ubona ubutumwa kuri telefone bubikubwira.
Muri make, umumotari ntabwo atakaza igihe ategereza umugenzi, umugenzi na we ntabwo atakaza igihe ashaka moto, mu kwishyura na byo si ngombwa kwitwaza amafaranga ahubwo uhita wishyura kuri Mobile Money, ku gakarita ka Yego Moto cyangwa mu ntoki n’ubwo ubu bitemewe”.
Abamotari bose bafite imashini za Yego Moto, amafaranga yose bakoreye ku munsi aba yagiye kuri konti y’Ikigo Yego Innovision, hakavaho 10.5% yo kwishyura rya koranabuhanga bakoresha, asigaye akaba ari yo ahabwa umumotari binyuze kuri Mobile Money ye cyangwa kuri konti afite muri banki.
Ntakirutimana akomeza avuga ko moto ikoresha GPS ntawayiba ngo bikunde, kuko aho iherereye hose iba igaragara muri mudasobwa za Yego Innovision, ndetse ko bitari ngombwa ko Polisi ihagarara ku muhanda ireba umuvuduko w’umumotari, kuko biba biboneka muri izo mudasobwa.
Ati “Hari umuntu wigeze kunyiba moto nayimutije, mpamagara muri Yego Innovision (9191) bandangira aho yarengeye muri garaje iri i Nyamirambo, ngiyeyo nsanga ni ho iri, kandi GPS irakomeza ikabyerekana, nta muntu uyikuramo kuko ataba azi aho bayishyize, ndetse nanjye ubwanjye sindabona GPS uko imeze”.
Ntakirutimana yari asanzwe afite moto ebyiri mbere y’uko ikigo Yego Innovision kimuha iya gatatu. Izi zombi avuga ko yaziguze mu mafaranga yakuye mu kuzigama, abifashijwemo n’imashini ya Yego Moto.
Ati “Iyo udafite iyi mashini ukagenda ubona amafaranga mu ntoki, uhura n’ikigori ukagura, wahura n’ikintu icyo ari cyo cyose ukagura, ugasanga biraguhombya, ariko iyo ubona amafaranga aje ari imbumbe uyahawe n’ikigo Yego Innovision, araza akakugirira akamaro”.
Umuyobozi w’iki kigo Karanvir Singh, avuga ko abamotari badafite ubu buryo bw’ikoranabuhanga, badashobora kubona umwenda muri banki bitewe no kwakira amafaranga buri munsi birira gusa, kuko ntaho baba bagaragaza ko binjiza amafaranga.
Karanvir avuga ko yashoye amafaranga angana na miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika (ni hafi miliyari eshanu z’amanyarwanda) mu mushinga wo gushyira GPS na Yego Moto muri moto 20,000.
Avuga ko kuva muri 2017 kugera ubu abamotari barenga 4,500 bamaze guhabwa GPS n’imashini za ‘Yego Moto’, aho buri mumotari ahabwa imashini ifite agaciro k’amadolari 200 (ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 190).
Urugaga rw’amakoperative y’abamotari ruvuga ko mu Rwanda habarurwa abamotari barenga ibihumbi 41.
Umuyobozi wa Yego Innovision akaba yizeza ko azakorana n’abafanyabikorwa batandukanye barimo inzego za Leta n’urwo rugaga, mu rwego rwo gufasha abamotari bose kubona imashini za mubazi.
Uretse imashini za Yego Moto zihabwa abamotari, ikigo Yego Innovision gisanzwe cyarahaye abatwara abagenzi mu modoka nto za taxi, imashini za mubazi zitwa ‘Yego Cabs’ zirenga 1,140.
Kuri ubu, bitewe n’uko izo mashini zifasha abashoferi ba taxi kwizigamira, ikigo Yego Innovision cyarabishingiye muri Banki ya Kigali, ushaka kugura imodoka nshyashya akaba ashobora gufata inguzanyo muri iyo banki.