Umuryango wa Ngarambe François-Xavier na Kagoyire Yvonne Solange ni umwe igarukwaho na benshi iyo baganira ku nkuru z’urukundo yaba mu ndirimbo za bahanzi batandukanye mu Rwanda n’ahandi ku mbuga nkoranyambaga.
Ngarambe na Kagoyire Yvonne Solange bamaranye imyaka 33 bakundana. Uyu mwaka 2024 ubasanze bamaze imyaka 30 babana nk’umugore n’umugabo mu munyenga w’urukundo.
Biragoye kuba wababona aho bari ngo ubure kubona ikimenyetso cy’urukundo kuva ku myambaro yabo ihora isa, uko baganira bafatanye agatoki ku kandi n’ibindi bitandukanye.
Ngarambe n’umugore we Kagoyire Yvonne Solange binyuze mu kiganiro The Choice Live cya Isibo TV bagarutse ku rukundo rwabo n’uko babanye, bimwe mu bibafasha kubaka urukundo, n’ibindi.
Ngarambe n’umugore we bavuga ko uburyohe bw’urukundo bushakishwa ndetse ko bo ubwabo buri wese aba afite umukoro wo kurinda ko umwanzi usenya urukundo rwabo yabinjirana.
Ngarambe agira ati “Ubwo buryohe buca mu bikomeye, nubwo twakundana umwanzi aza ashaka kwangiza urwo rukundo icyo twiyemeza umunsi ku munsi ni ukuba abarinzi barwo tugakumira uwo mwanzi kugira ngo ntabe arinjye umwinjiza murugo rwacu ngo aducemo ibice.”
Iyo barakaranyije bigenda bite?
Ngarambe we avuga ko iyo Solange yarakaye mu rugo haba ari umwijima kuko aba yifungiranye, gusa nk’umugabo akora ibishoboka byose akamushakira ibyishimo kuko yumva atabaho umugore we atishimye.
Ati “Iyo yarakaye arifungirana, haza umwijima, icyo gihe rero ngerageza kugarura urumuri kuko nta rumuri afite ntabwo nabaho, ubundi ikiranga Yvonne Solange ni ibyishimo.”
“N’iyo ababaye ndamwegera nkamubaza icyabaye, rero yambwira nasanga arinjye bikomokaho nkamusaba imbabazi, akazimpa amatara akaka.”
Ngarambe iyo asaba imbabazi umugore we abanza kwishyira mu mwanya w’uwo asaba imbabazi akamwereka ko ababajwe n’ibihe arimo ndetse ababajwe n’ikibi yaba yamukoreye cyatumye arakara.
Ati “Mbere na mbere iyo usaba imbabazi hari imyitwarire uba ufite igaragaza ko ubabajwe n’ikibi wakoreye undi, ijambo ribi wavuze , icyo utatunganyije wangomba kugitunganya , akabibona.”
“Ninabyiza kuvuga icyo kintu icyo aricyo (icyo wakoze), nyuma y’aho rero hashobora kubaho guhoberana cyangwa gusomana mu kugaragaza ko habayeho ubwiyunge.”
Kugaragariza undi ko umukunda ni ingenzi
Ngarambe avuga ko abakundana bakwiriye kwigana bakamenya uburyo buri umwe akoresha yereka undi ko amukunda akabumenyera ndetse akamenya ibyo azajya akora azi ko binyura mugenzi we mu buryo bwo kugaragarizanya urukundo. Aha yitanzeho urugero agira ati “Njyewe ntabwo nari menyereye gufata umugore wanjye mu kiganza turi mu ruhame.”
“Ubwo twari tugiteretana yari atuye mu Kiyovu njye ntuye Kimihurura nkajya kumusura, twaba tugeze mu nzira akambwira ati mpa ikiganza cyanjye, (ikiganza cyanjye acyita ko ari icye) ariko iyo twageraga imbere numvaga nshaka kumwiyaka ariko naje kumenya ko aribyo akunda ndabyiga, ubu ubonye mufashe wagira ngo niko nahoze.”
Ngarambe avuga ko urukundo atari ikintu cyo guhisha, ruba rugomba kumurikira n’abandi kuva ku baturanyi kugera ahandi hose bageze, yemeza ko ibi ari bimwe mu binyura uwo muri kumwe.
Ngarambe yirinda ate ibishuko?
Ngarambe avuga ko muri rusange abagabo bashushika cyane ariko we akora ibishoboka byose akima maso n’umutima abandi bagore cyangwa abakobwa bashobora guhura.
Ati“Abagabo turoroshye cyane, dufatirwa ku byo tubona , ibyo twumva, impumuro , ibyo dukoraho, ku buryo rero njyewe ngomba kurinda amaso yanjye kugira ngo si ndebe ibimero by’abakobwa , imyambarire yabo , njyewe ngomba kwifata kugira ngo umutima wanjye utararuka ngo ujye ku wundi kandi hari uwo nawuhariye, bisaba kubyiyemeza.”
Solange we avuga ko abagore bafatwa binyuze mu magambo meza babwirwa, umugabo agomba gukora ibishoboka byose akaba ari we wa mbere ubwira umugore we ayo magambo y’urukundo atandukanye ku buryo n’undi waza nyuma aza akisanga ntagishya azanye.
Ati “Abagore bo binyura mu magambo meza babwirwa, iyo mitoma, amagambo amuha agaciro, umureba neza kandi umwitaho, umuha impano, umugore nawe rero agomba gufata icyemezo ko ibyo byose niyo yabibwirwa cyangwa yabihabwa byamunyura ari uko bivuye ku mugabo we.”
Ngarambe avuga ko akora ibishoboka byose akabwira ayo magambo meza umugore we kugira ngo nihanagira undi uza nyuma azaze asanga ikigega cy’urukundo cyuzuye kuko abamubona aho anyura aba ari benshi.
Kubakira ku cyizere
Ngarambe avuga ko bishiboka ko hari abagabo bashobora kwandikira umugore ariko kubera icyizere yubakiyeho ntigituma amucunga cyane ngo ajye kureba muri telefone ye.
Ati “Njyewe nubakira ku cyizere birashoboka ko hari umugabo wamwandikira , niba hari amakuru namenye atabibwiye ni ukumwegera nkamubaza, tukabiganiraho niba ari uwo gusabirwa uwo muntu tukamusabira.”
Solange avuga ko iki kibazo kugirira icyizere no kwirinda kugira ibyo uhishahisha aribyo byarinda umugore wawe kujya muri telefone ye.
Ati “Navuga ko byose bigenwa no kugira icyizere ariko gishingira ku biganiro, kubwirana amakuru y’ibyiriwe, mukazamuka ku y’indi ntera mu kavuga ku mishinga, noneho mukavuga iby’ubuzima bwanyu bw’urugo aho niho bamwe bagera bakagaragaza ikibazo undi afite mukakiganiraho.”
“Ibyo iyo bibaho ntabwo byatuma njya muri telefone ye, ku mugore cyangwa umugabo hari igihe uko witwara bishobora kugira uruhare mu bishobora gutuma uwo mubana agukeka, bitewe n’uko hari uko kubona.”