Kuba ubusambanyi buri kwiyongera cyane mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda hose muri rusange , benshi mu babyeyi bahangayikishijwe n’abana babo bari kubyishoramo cyane bikabaviramo gutwara amada adateganyijwe.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangaje ko umwaka ushize warangiye abakobwa bagera ku bihumbi 23 batewe inda. Intara y’Iburasirazuba ni yo yari iyoboye izindi kuko yari ifite abagera ku 9188 bo barimo 128 babyaye bari munsi y’imyaka 15.
Mu ngamba zifatwa mu kurwanya iki cyorezo harimo kongera imbaraga mu guhana abasambanya abana ndetse ababyeyi na bo bagashyiraho akabo mu mirerere ndetse bakigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Bamwe mu babyeyi baganiriye n’itangazamakuru batangaje ko buri mubyeyi wese aho ava akagera aba yifuriza ibyiza umwana we kandi nta kintu kigora nko kwigisha umwana wibyariye ibintu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Benshi muri bo bemeza ko badashobora kubwira abana babo gukoresha agakingirizo igihe bananiwe kwifata cyangwa se kutubapfunyikira cyane cyane igihe bagiye mu birori cyangwa basubiye ku ishuri kuko biba bisa no bashishikariza kujya gusambana.
Umubyeyi witwa Ingabire Solange, yagize ati “ Sinakubeshya njye sinabishobora, ubwo se umwana najya kumupfunyikira agakingirizo gute Nabitinyuka gute koko? Ahubwo se yamfata ate ntiyagira ngo nyina yasaze?”
Uwiringiyimana Marie Rose ufite abana bane barimo batatu b’abakobwa, nawe yemeza ko atatinyuka na gato gupfunyikira umwana we agakingirizo.
Yagize ati “Nibyo ndemeranya nawe ko koko ushobora kubona umwana wawe ukabona ko yatangiye ibintu byo gusambana ariko kuvuga ngo najya mu byo kujya kumupfunyikira udukingirizo cyangwa kumwibutsa kugakoresha ibyo naba nkubeshye ayo mahano sinayakora wenda hari ababishobora ariko njye sinabibasha.”
Rerwaneza Odile, ahamya ko ari byiza kuba umubyeyi yakwibutsa umwana we gukoresha agakingirizo nubwo biba bigoye akanashimangira ko n’ubishobora aba afite umutima ukomeye.
Ati “ Yego biba bikwiye ko umubyeyi yakwibutsa umwana gukoresha agakingirizo kugira ngo atandura sida cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa se bakamutera inda, ariko ndahamya ko hano mu Rwanda nta mubyeyi ibyo byapfa korohera kandi n’ubishobora kuri njye ndakeka ari wa wundi uba afite umutima ukomeye wabonye ko umwana we yamunaniye.”
Mazimpaka Jean Baptiste we ahamya ko umwana we w’umuhungu ahora amwibutsa gukoresha agakingirizo uretse ko nta munsi yari yakamupfunyikira.
Ati “ Ntabwo ari ibintu byoroshye ko umubyeyi yatinyuka gupfunyikira umwana we agakingirizo keretse wenda ari ba bandi babaye hanze, nkanjye icyo nkora bitewe n’uko uwanjye amaze kuba umusore hari igihe mubona n’inkumi noneho twahurira nko mu rugo nkamubwira ko agomba kujya yibuka agakingirizo nko kumuburira mwereka ko hanze aha bitameze neza.”
Yongeyeho ko n’iyo agiye kwibutsa umwana we ko agomba kujya akora imibonano mpuzabitsina akoresheje agakingirizo abanza kubitekerezaho umwanya.