Nyuma yo kubona ko hari ibibazo Umurenge wa Tumba ufite bikeneye gukemurwa hifashishijwe ubushakashatsi n’amahugurwa, ubuyobozi bw’uyu murenge bwiyambaje ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti, PIASS.
Tariki 4 Mutarama 2020, izi mpande zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye, agamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri Tumba.
Muri ayo masezerano harimo guhugura abayobozi bo mu nzego zinyuranye z’Umurenge wa Tumba, kuvumbura no guteza imbere impano z’urubyiruko, gukora ubushakashatsi ku bibazo abaturage bafite no kubishakira umuti, ndetse no guteza imbere ireme ry’uburezi.
Muri ayo masezerano kandi harimo n’iryo gukoresha abanyeshuri biga muri PIASS nk’abakorerabushake mu kwigisha no guhugura abatuye mu Murenge wa Tumba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo, avuga ko icyamuteye gusaba ubufatanye bw’iri shuri ari ukubera ko ryigisha iby’uburezi n’iby’iterambere.
Akomeza agira ati “Mu bibazo dufite harimo iby’umwanda, iby’abana bata ishuri, iby’abangavu baterwa inda. PIASS nk’ishuri rikora ubushakashatsi kandi ryifitemo indangagaciro za gikirisitu bashingiraho mu burezi, twatekereje ko badufasha mu gukemura ibyo bibazo”.
Umuyobozi wa PIASS, Prof. Elisé Musemakweli, avuga ko bishimiye kuba ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba bwarabegereye bukabasaba ubufatanye, kandi ko bishimiye kuzabushyira mu bikorwa cyane ko na bo babifitemo inyungu.
Ati “Mu gukorana n’Umurenge wa Tumba, tuzarushaho kumenya ibibazo biri muri sosiyete, noneho tubashe kubihuza n’amasomo yacu, kuko twigisha ibigira aho bihurira no gukemura ibibazo biri muri sosiyete”.
Akomeza agira ati “Kandi abanyeshuri bacu bazabasha kubona aho bimenyerereza umwuga”.
Abitabiriye isinywa ry’aya masezerano bavuga ko bayitezeho umusaruro ufatika.
Frank Murenzi, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Murenge wa Tumba, ati “Burya kugira ngo ubashe gukemura ikibazo ubanza kukimenya. Mu masezerano yasinywe harimo gukora ubushakashatsi ku bibazo, hakamenyekana ikibitera bikanashakirwa umuti”.
Yungamo ati “Kuba dufite abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi n’ubushake, ndetse b’abashakashatsi, bizadufasha gukemura ibibazo”.
Aya masezerano azamara imyaka itanu, kandi buri gihembwe impande zombi zizajya zicara zirebere hamwe ibyagezweho mu guteza imbere umuturage wa Tumba.
Ibikorwa bizakenera amafaranga, bizashakirwa abaterankunga n’izi mpande zombi.