Ikinyamakuru cyitwa Evolution and Human Behavior cyakoze ubushakashatsi ku nyigo igamije kumenya imitekerereze y’abagabo n’amahitamo yabo ku bijyanye n’ingano hamwe n’imiterere y’amabere y’abagore maze babisohora mu nkuru yiswe “Ibyo abagabo bishimira ku ngano n’imiterere y’amabere y’abagore mu mico ine itandukanye.”
Aba bashakashatsi baturutse muri Kaminuza ya Charles mu Mujyi wa Prague wo muri Repubulika ya Tchèque, begereye abagabo bagera kuri 267 bo mu bihugu bine bitandukanye birimo Brésil, Cameroun, Namibia na Repubulika ya Tchèque maze bakajya bababaza ibibazo ari nako bijyana no kubereka amafoto, maze abo bagabo bagenda bagaragaza amahitamo yabo.
Hagiye hatangwa ibisubizo bitandukanye bitewe na buri mugabo, icyakora byagaragaye ko buri ngano na buri miterere y’amabere; bigiye bifite abagabo runaka babyishimira aho harimo abavuga ko amabere manini cyane buri gihe atari yo abashamadura cyane cyane iyo bikije intekerezo zabo ku muntu bifuza kuzabyarana abana.
Hari ubundi bushakashatsi bwasohotse mu 2004 bwo bwagaragaje ko abagore bafite amabere manini no mu nda hato ari bo bakurura abagabo cyane bitewe n’uko ibyo bibagira abanyabushobozi bwinshi mu bijyanye n’imyororokere no kugira ubuzima buzira umuze, ibi bigatuma bishimirwa cyane n’abagabo.
Ikindi cyakomojweho muri ubu bushakashatsi, ni ukuntu abafite amabere agikomeye bakundwa n’abagabo cyane bitewe n’uko bijyana no kuba abo bagore baba bakiri ku gipimo cyo hejuru mu bijyanye n’uburumbuke, aha hakagaragazwa ko uko amabere y’umugore agenda yoroha agwa, bijyana no kugabanuka kw’igipimo mu by’uburumbuke.
Mu itangazo ryatanzwe n’abakoze ubushakashatsi bagize bati “amahitamo y’umuntu ku kijyanye n’ingano y’amabere aratandukanye ariko umubare munini wahisemo abafite amabere aringaniye, bakurikirwa n’abafite amabere manini.”Abafite amabere mato, ubushakashatsi buvuga ko ari bo bashamadukirwa ku rugero ruto ugereranyije n’abandi.
KANDA HANO UKORE FOLLOW KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES