Ubutaka butagatifu ntibukwiye guturwa n’abakene – Minisitiri Shyaka

Nyuma yo kugaragarizwa ibyerekanywe n’ bushakashatsi ku mibereho y’Abaturage (EICV) bwo muri 2018, bigaragaza ko i Nyaruguru abaturage 52% bari munsi y’umurongo w’ubukene; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Anastase Shyaka, yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka Karere ko ubutaka butagatifu budakwiye guturwa n’abakene.


Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Prof. Anastase Shyaka.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka.

Bari bateraniye mu nama mpuzabikorwa y’aka karere bayobora ku nzego zinyuranye, tariki 30 Mata 2019.

Ni nyuma y’uko umuyobozi w’aka karere, François Habitegeko, yari amaze kugaragaza ko ubushakashatsi ku mibereho y’Abaturage (EICV) bwo muri 2018, bwagaragaje ko i Nyaruguru, abaturage 52% bari munsi y’umurongo w’ubukene, kandi abarenga kimwe cya kabiri cy’aba bakene (28%) babayeho mu bukene bukabije.

Nyamara ubushakashatsi bwaherukaga muri 2014 bwari bwagaragaje ko abari munsi y’umurongo w’ubukene bari 47,9%, naho abari mu bukene bukabije bari 20%. Bari bavuye kuri 61,6% bari munsi y’umurongo w’ubukene muri 2011 ndetse no kuri 85% muri 2006.

I Nyaruguru kandi, ku miryango ibarirwa mu bihumbi 70 harimo 650 ibaho isembera (itagira aho kuba), n’1712 iba mu nzu zitameze neza zitari kure ya nyakatsi. Hari n’ingo 23817 zabashije kubaka ubwiherero ariko zabuze isakaro, ndetse n’ingo 4155 zikirarana n’amatungo.

Abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru basabwe guharanira ko abo bayobora bava mu bukene

Abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru basabwe guharanira ko abo bayobora bava mu bukene

Minisitiri Anastase Shyaka yagize ati “Kubera iki i Nyaruguru ubukene n’ubukene bukabije aho kugabanuka byiyongereye? Birava hehe? Ubutaka butagatifu ntibujyanye n’ubukene!”

Yunzemo ati “Karande y’ubukene ahangaha irahakora iki? Kuki tutaganira ku ko impinduka zagaragara, kandi ko aba mbere mu gutuma impinduka zigaragara bari hano?”

Ahereye ku kuba i Nyaruguru hari ingo zibarirwa mu bihumbi 70, izibarirwa mu bihumbi 23 zikaba zifite ubwiherero budasakaye yagize ati “Niba 1/3 cy’abatuye i Nyaruguru barananiwe gusakara ubwiherero, bategereje ko ingengo y’imari yo kubusakara izava muri Leta?”

Yasabye rero abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura iki kibazo cy’ubwiherero, kuko igisubizo kigomba kuva muri bo, ko nta n’umufatanyabikorwa ukwiye gusabwa kubigiramo uruhare.

Umwe mu bakuru b’imidugudu bo mu Murenge wa Kivu yagize ati “ngiye gukora urutonde rw’abaturage mfite, abafite ubushobozi bwo kwigurira amabati mbasabe bayagure, abakennye na bo bazahabwe akazi babashe kuyigurira.”

Minisitiri Shyaka avuga ko kuba imisozi ya Nyaruguru itoshye byagombye kubabera impamvu yo gutera imbere bahereye ku buhinzi

Minisitiri Shyaka avuga ko kuba imisozi ya Nyaruguru itoshye byagombye kubabera impamvu yo gutera imbere bahereye ku buhinzi

Minisitiri Shyaka yasabye n’abandi gushakisha ibisubizo bahereye no kuri ubu buryo, ariko bakabikora nta guhutaza abaturage.

Naho ku bijyanye no gusubira inyuma bagana mu bukene, aho kugana mu bukire, Alfred Gasana, umwe mu bari muri iyi nama, yavuze ko urebye mu byabiteye harimo n’amakimbirane yagiye agaragara mu bayobozi, yifuza ko hakorwa ibishoboka ntibizasubire.

Gasana yanifuje ko abayobozi batagera ku ntego bari bakwiye kuzajya babihanirwa.

Minisitiri Shyaka we yibukije ko Nyaruguru ifite ibyaherwaho ngo abahatuye batere imbere harimo kuba bafite ubutaka bushobora guhingwa bukera, kuba hakunze kugendwa n’abakerarugendo baje kuhasengera, ubuhinzi bw’icyayi buhashoboka n’inganda eshatu zigitunganya ndetse n’izindi ebyiri ziri hafi kuhashingwa.

Yasabye rero abayobozi b’amashami mu karere gukora ku buryo hagaragara impinduka agira ati “Nihatagaragara impinduka, mbere yo gukoma amajanja ahandi ni mwebwe tuzaheraho.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.