Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifashishije imbuga nkoranyambaga bandika ubutumwa bunyuranye buhumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe.
Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo tariki ya 07 Mata 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize ati “Ibihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bw’ibikorwa gusa”.
Madame Jeannette Kagame, yavuze ko uyu mwanya uba ari uwo gutekereza ku mateka no kwibuka ko ubumwe bwacu ari bwo buduha imbaraga zo gutsinda.
Yagize ati “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 26 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe igihugu cyacu n’isi byose biri mu bihe bikomeye. Uyu mwanya udufashe gutekereza ku mateka yacu tunibuka ko ubumwe bwacu ari bwo buduha imbaraga zo gutsinda”.
Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri wa Siporo, we yagize ati “Muri ibi bihe bikomeye twibuka ku nshuro ya 26 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twifatanyije n’Abanyarwanda muri rusange cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho bari hose tubashishikariza kwibuka twiyubaka”.
Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (Francophonie), yagize ati “Bagerageje kudutaba ntibari bazi ko turi imbuto. Kuri iyi tariki ya karindwi Mata, twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.
Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, mu butumwa bwe yasabye Abanyarwanda kwimika ukuri, kuko gukiza.
Yagize ati“ Ibyago bikomeye umuntu atitera ni ukubyarwa n’umugizi wa nabi. Kwitandukanya n’ikibi cye ni urugamba utatsindwa. Uko tutarambirwa kuryama no kubyuka, kwica inyota n’isari, ni ko tutazarambirwa kuganira ku mateka yacu. Twimike ukuri, kuko kurakiza. Twibuke kwiyubaka, u Rwanda rweme”.
Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Uburezi yagize ati “Nihanganishije imiryango yose y’ababuze abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane abari abarimu n’abanyeshuri. Dukomeze kubazirikana kandi duharanira kwirinda icyakongera kuzana amacakubiri muri twe”.
Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yagize ati “Mu gihe igihugu cyacu cyibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dufashe uyu mwanya wo gushimira abafatanyabikorwa n’inshuti zacu bagiye batwoherereza ubutumwa budukomeza. Ni igikorwa nyakuri kigaragaza Ubumuntu, Reka twibuke twiyubaka”.
Mu butumwa bunyuranye, Ambasaderi Orivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatanze, yagarutse ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwa Siporo.
Yagize ati “Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, mu mupira w’amaguru Abanyarwanda babuze abakinnyi benshi, abayobozi mu mupira w’amaguru ndetse n’abanyamakuru b’imikino tutibagiwe n’abafana.
FERWAFA n’amakipe yose akina muri Shampiyona y’u Rwanda ibabajwe n’izo nzirakarengane zishwe, yihanganishije n’ababuze ababo muri Jenoside”.
Uwo muyobozi yatanze urugero kuri Karinda Viateur, nk’urugero rwiza mu Rwanda mu banyamakuru ba siporo, aho yemeza ko atazigera amwibagirwa na rimwe.
John Rwangombwa, Guverineri wa Banki nkuri y’u Rwanda, ati “Mu kwibuka inzirakarengane zazize Jonoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, amateka nk’aya afasha igihugu akagiha umurongo mu kwiyubaka, natwe akaduha icyizere cy’imibereho myiza y’ejo hazaza”.
Isabelle Kalihangabo, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yagize ati “Mu kwibuka mwe mwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mwe mwishwe muzira uko mutahisemo kuvuka, ntimuzigera na rimwe muva mu mitima yacu, ntimuzava mu mitwe yacu no mu mibereho ya buri munsi y’igihugu cyacu”.
Dr. Monique Nsanzabaganwa, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, mu butumwa yatanze asubiza uwari yanditse uko Rugamba n’umugore we bakundaga igihugu cyabo, yagize ati “Rugamba yaririmbye impinja ntizigapfe ziranga zirashira, na we aricwa n’abe benshi bazizwa uko Imana yabaremye”.
Ubwo ni bumwe mu butumwa bw’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, bwagarukaga ku kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.