Abatuye mu Burengerazuba bakomeje gusobanurirwa amabwiriza basabwa gukurikiza muri iki gihe, aho abayobozi batanga ibiganiro bifashishije Itangazamakuru, hakaba inzego z’umutekano zifasha abaturage kubahiriza amabwiriza, hakaba hanifashishwa utudege duto tuzwi nka ‘Drone’ mu kwigisha abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko abatuye muri ako gace basabwe kuguma mu rugo mu rwego rwo kugikumira.
Akarere ka Rusizi na Rubavu nyuma yo guhagarikirwa ingendo hoherejwe inzego z’umutekano zifasha abaturage gushyira mu bikorwa ibyemezo byo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19.
Mu Karere ka Rusizi ni hamwe mu harimo kuboneka abarwayi bashya benshi ba covid-19 muri iyi minsi nk’uko inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zibigaragaza. Uturere twa Rusizi na Rubavu turakurikiranirwa hafi mu buryo bwihariye, dore ko ari uturere dukunze kubamo urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo mu gihe hadafashwe ingamba zikomeye bikaba byakoroshya ikwirakwizwa rya COVID-19.
Ingamba zigamije gukumira iyi Virusi, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara bazigarutseho mu kiganiro batangiye kuri Radiyo y’Abaturage ya Rusizi na Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Kamena 2020.
Aba bayobozi bavuga ko abaturage barimo kubahiriza amabwiriza yashyizweho ariko hari abandi baturage batarimo kuyubahiza kandi ari yo nzira yatuma bava mu kato.
Munyantwali yagize ati; “Hari abatubahiriza amategeko ariko turizera ko mu minsi ibiri biba byarangiye, abari mu bihugu bituranye abashaka gutaha banyure mu nzira zemewe, abakora magendu, kutirinda bishobora kuzamo ibyaha byinshi.”
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba ACP Kajeguhakwa Jean Claude ashimira abaturage barimo kubahiriza gahunda ya guma mu rugo kuko nta modoka zirimo gucaracara muri Rusizi ndetse n’ibinyabiziga birubahiriza amabwiriza mu mirenge ya Mururu, Nyakarenzo, Kamembe n’igice cya Gihundwe.
Agira ati; “Turasaba abaturage kwigisha bagenzi babo kubahiriza amabwiriza abantu bareke kujya gukina umupira no kujya muri siporo, gukora ingendo zitari ngombwa, cyakora ukeneye guhaha, kujya kwa muganga yabikora kandi turaborohereza.”
ACP Kajeguhakwa avuga ko abashaka gutwara abantu kandi bibujijwe, imodoka ifungwa iminsi 5 bagacibwa n’amande.
Avuga ko abagenda n’amaguru ninjoro bafatwa bagashyirwa hamwe bakigishwa.
Yakomeje avuga ku bafungura utubari kandi bitemewe ati; “Abo turabafata tukabafunga bagacibwa n’amande, hari abajya kunywa inzoga bitemewe, yagiye kwegerana kandi bitemewe, na bo barafungwa iminsi 5 bagacibwa amande.”
Guverineri Munyantwali avuga ko abantu bakwiye kwigishanya, bakeburana ariko hazajya hashyirwaho no guhana, avuga ko abayobozi batazabakebura inshingano bakwiye kuzivaho.
Yagize ati; “Umuyobozi watanze icyuho cyavamo ubwandu ntakwihangana guhari, ni twe tugomba kwigisha abandi, ndasaba abayobozi b’akarere kubyitaho. Umuyobozi udashobora kubahiriza amabwiriza yakwibwiriza akava mu buyobozi.”
Muri icyo kiganiro abayobozi bombi batangiye kuri Radio, hari abagitanzemo ibitekerezo bavuga ko mu Karere ka Rusizi na Rubavu mu mirenge y’icyaro batambara udupfukamunwa, Guverineri Munyantwali avuga ko abantu bakwiye kumva uburemere bwo kwirinda.
Ati “Agapfukamunwa ntabwo wakaguriye kukerekana, wakaguriye kugakoresha ngo wirinde. Coronavirus si igikomere urwara ukagikira ahubwo ni indwara yandura ukanduza n’abandi, abantu bose bagire uruhare mu kuyirinda. Ndasaba ababyumva babyubahiriza gufasha abatabyumva, bidakunze batange amakuru ku nzego zibishinzwe.”
Ku bijyanye n’utubari turenga ku mabwiriza, ACP Kajeguhakwa yavuze ko utubari twabaruwe kandi tugenzurwa, atanga urugero muri Rubavu ahari akabari kafashwe mu ijoro ryo kuwa 5 Kamena 2020.
Yagize ati; “Kashyizweho ingufuri, tugufashe wafunguye turagufunga ugacibwa amande, abapolisi muri Rusizi na Rubavu barongerewe kugira ngo bafashe abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”
Mu turere twa Rusizi na Rubavu basabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, birinda ingendo zitari ngombwa, kwambara neza agapfukamunwa, no gukaraba kenshi.
Icyakora muri Rubavu haracyavugwa abantu banyura mu nzira zitemewe bakunze kwita ‘inzira za panya’ aba bakaba basabwe kubihagarika bakanyura ku mupaka, mu gihe abazerereza imyenda, inkweto n’ibiribwa na bo basabwa kubihagarika.