Nyuma y’igihe kitari gito humvikanye ibibazo byo kudahemba n’amarira y’abakinnyi bari bamaze amezi agera muri arindwi batazi icyitwa ifaranga, ubuyobozi bwa Mukura VS buratangaza ko ubuzima bugiye kuba bushya.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Visi Perezida wa Mukura Sakindi Eugene, yavuze ko Mukura igiye guhinduka. Yagize ati “Ubuzima muri Mukura bugiye guhinduka nyuma y’uko amasezerano twari dufutanye n’Akarere ka Huye arangiye, twaraganiriye batwemerera ko bazajya baduhembera ikipe ku buryo igihe abakozi b’akarere bahembwe natwe abakinnyi bazajya bahembwa”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki cyemezo cy’Akarere kizahindura ubuzima bw’ikipe kuko imishahara ari yo igorana kuyibona. Yavuze ko ibibazo by’abakinnyi badaheruka umushahara bikemuka mu byumweru bibiri.
Ikipe ya Mukura yumvikanye kenshi ko imaze amezi arindwi idahemba, ibi byatumye ubuyobozi buhaguruka bugakemura iki kibazo. Kuri iki kibazo, Sakindi yagize ati “N’iyi saha turimo kuvugana turi kuganira n’abakinnyi bacu, abatoza n’akarere, navuga ko mu byumweru bibiri bigomba kuba byarangiye kandi turi mu nzira”.
Uwari Perezida wa Mukura Nizeyimana Olivier ashobora kugaruka gukorana na Mukura VS
Mu minsi ishize ni bwo uwari Perezida wa Mukura VS, Nizeyimana Olivier yanditse yegura ku mirimo ye. Amakuru ava i Huye aravuga ko yiteguye kugaruka muri Mukura VS nk’umushoramari aho kuba umuyobozi.
Umwe mu baganiriye na Kigali Today wakurikiye ukwegura kwa Olivier Nizeyimana, yagize ati “Olivier yeguye kubera gushaka kurinda izina rye. Yababazwaga no guhora avugwa nk’umuyobozi wa Mukura VS kandi abakinnyi bataka inzara. Yafashe iki cyemezo kugira ngo areke kwangiza izina rye.
Olivier Nizeyimana azagaruka nk’umushoramari, ibyo yatangaga muri Mukura VS azakomeza kubitanga”.
Ikipe ya Mukura VS yahuye n’ikibazo cy’amafaranga aho abakinnyi bayo bamaze amezi arindwi badahembwa. Ubuyobozi buvuga ko byatewe no kwitabira CAF Confederation cup 2018 byabashyize mu gihombo.