Ibigo by’amashuri yigenga bitarimo guhemba abarimu muri iki gihe abanyeshuri batiga, ntibyitabira gufata inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO ngo bigoboke abarimu babyo kandi hari uburyo byashyiriweho bubyorohereza kubona ayo mafaranga.
Ibyo ni ibyagarutsweho mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cya KT Radio cyo ku wa 24 Kamena 2020, aho abayobozi batandukanye barebwa n’icyo kibazo basobanuye uko giteye, kikaba cyari cyibanze ku buzima bwa mwalimu wo mu mashuri yigenga.
Mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’icyo cyiciro cy’abarimu, Leta yasabye ko Koperative Umwalimu SACCO yagena amafaranga (gahunda yiswe Iramiro) azagurizwa ibigo by’amashuri yigenga kugira ngo biyahe abarimu babyo babashe kubaho muri iyi minsi batigisha bitewe n’uko amashuri yahagaze kubera Covid-19.
Ubwitabire bw’ibigo by’amashuri ariko mu gusaba iyo nguzanyo ngo buracyari hasi cyane, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Florence wari witabiriye icyo kiganiro.
Ati “Kugeza ubu hari ibigo byinshi byitabiriye kuza kubaza iby’iyo nguzanyo, hamaze kuza ibigera ku 100 bigasaba n’impapuro zuzuzwa ariko byinshi ntibigaruke. Muri ibyo byaje kubaza, ibyagarutse byuzuza na dosiye zose nubwo amafaranga ataragera kuri konti zabyo ni bitandatu (6) gusa”.
Yongeraho ko ngo iyo aganiriye na ba nyiri ibigo ababaza impamvu batitabira gufata iyo nguzanyo, ngo hari abavuga ko bafite impungenge z’uko bakwakira amafaranga abo barimu ntizagaruke ku bigo byabo muri Nzeri.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite amashuri yigenga, Jean Marie Vianney Usengumuremyi, agaruka ku mpamvu eshatu zituma iyo nguzanyo ititabirwa, akurikije ibyo yaganiriye n’abandi.
Ati “Hari ibigo bisanzwe bifite inguzanyo ku buryo bitasubirayo ngo bihabwe andi mafaranga, hari ibindi byo usanga nta n’amakuru ba nyirabyo bafite kuri iyo nguzanyo. Ibindi ni aho hari abarimu bishyizemo ko ari amafaranga yo kubafasha ntibumve ko azishyurwa, bigaca intege ba nyiri ibigo zo kujya gufata iyo nguzanyo yo gufasha abarimu babo”.
Kugira ngo ikigo gihabwe iyo nguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO, kigomba kuba nta wundi mwenda cyari gifite, umuyobozi wacyo akerekana urutonde rw’abarimu agiye guha ayo mafaranga kandi akazajya ashyirwa kuri konti ya buri mwalimu buri kwezi bitewe n’uko babyumvikanye, inyungu ikaba ari 13%.
Muri icyo kiganiro hari bamwe mu barezi bagiye batanga ibitekerezo, aho hari abavugaga ko Minisiteri y’Uburezi yategeka ibyo bigo by’amashuri yigenga gufata iyo nguzanyo, abandi bagasaba ko na bo bahembwa nk’abigisha mu mashuri ya Leta kuko na bo bigisha abana b’igihugu.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya na we wari muri icyo kiganiro, yavuze ko ibyo bitashoboka bitewe n’imiterere y’amasezerano aba yarakozwe.
Ati “Minisiteri y’Uburezi ntiyashobora gutegeka ibigo byigenga gufata inguzanyo itazabifasha kuyishyura. Ikindi na none Minisiteri ntiyashobora guhemba abo barimu bo mu mashuri yigenga nk’uko ihemba abandi, ni ikintu kigoye kitanashoboka. Igihari ni uko ibigo biganira n’abarimu babyo hakabaho ubwumvikane kuko hari aho byashobotse”.
Akomeza avuga ko bazi ko abo barimu bababaye, ariko ko icyo iyo Minisiteri yakora ari ubuvugizi, igafatanya na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kugira ngo abababaye babe bafashwa mu mibereho ya buri munsi nk’abandi Banyarwanda badafite ubushobozi.
Abarimu bavuga ko hari amashuri yigenga n’ubundi asanzwe ahemba nabi abakozi bayo, aho bahora mu birarane, hakaba ngo hari n’abafitiwe ibirarane by’umwaka ushize ariko byose ngo bikitirirwa icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, bakavuga ko icyizere cya kubona ubufasha bwihuse babona kiri kure.
Ibarura MINEDUC yakoze muri 2019 ryerekana ko mu mashuri y’incuke yigenga harimo abarimu 3,800 mu gihe mu mashuri abanza yigenga harimo abarimu 4,252 na ho mu mashuri yisumbuye yigenga hakabamo abarimu 3,655, ariko aho hose hakiyongeraho abakozi bakora indi mirimo yo mu buzima bw’ibigo kandi na bo babeshwagaho n’umushahara.