AMAFOTO: Ubwiza n’imiterere y’ikimero by’umuzunguzayi w’umukobwa byatumye benshi bavugishwa

Umukobwa w’ubwiza n’ikimero bihebuje yatangaje benshi kubera kugaragara ari gucuruza agataro , akora umwuga w’ubuzunguzayi mu buryo bwo kwanga kwicara ntacyo akora cyangwa ngo yicwe n’inzara bya hato na hato.ibi akaba ari umurimo w’abantu baba bafite igishoro gito bakagerageza kwirwanaho ngo babeho.

Uyu mukobwa utatangajwe amazina, amakuru avuga ko yafotorewe mu mujyi wa Accra ari kuzunguza yikoreye aka-Basi karimo imbuto. Imigararariye n’imyambarire ye byatumye yamamara atyo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Aya mafoto y’uyu mucuruzikazi uvugwa ko ari umucuruzi wo ku muhanda, ugendana agataro, yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nka Whatsapp, Facebook aza no kwinjira mu binyamakuru.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru, atinkanews, uyu mukobwa agaragara mu ikanzu y’umutuku, yambaye amaherena ku matwi yombi, akifata nk’umunyamideli. Hari ababanje gukeka ko yaba ari amafoto yafashe mu buryo bundi bwari bugamijwe aterekana ko ari umuzunguzayi, nyamara ni we. Mu bicuruzwa yari gucuruza, ni Cocoa (Amapapayi), kimwe mu bihingwa bikunze kwiganza cyane mu gihugu cya Ghana n’ahandi mu bihugu byo mu Burengerazuba.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.